Guverineri Gasana ati tuvuge make, twongere ibikorwa. Tuvuge make, twongere ibikorwa- Guverineri Gasana. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, yasabye abo bafatanyije kuyobora intara y’Amajyepfo gukoresha amagambo make, ahubwo bakongera ibikorwa.
Guverineri Gasana Emmanuel yasabye abayobozi bo mu Majyepfo kuvuga make bagakora byinshi
Yabigaragaje kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2018, mu nama abayobozi bo mu Ntara y’amajyepfo bahuriyemo n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere myiza, RGB, ndetse n’abafatanyabikorwa bo muri iyi ntara, hagamijwe kugaragaza uko abaturage bo mu Majyepfo bishimira imitangire ya serivise.
Guverineri Gasana yavuze ko inzego ziriho kandi n’ubumenyi n’ubushobozi byagiye byubakwa, ariko ko ikibura ari ugushyira mu bikorwa ibyemejwe, ndetse no kwihutisha ibikorwa.
Ku bw’ibyo, yasabye abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo gushingira ibikorwa ku midugudu.
Ati “mu mudugudu harimo abantu hagati ya 50 na 60 bashobora kuwufasha gutera Imbere. Abo bose bahuguwe bakanahabwa gahunda nziza, nta kuntu tutatera imbere.”
Yabasabye rero ko hafatwa byibura umudugudu umwe umwe mu mirenge yo mu Majyepfo, ugashyirwamo imbaraga za ngombwa, hanyuma n’iyindi midugudu isigaye ikazaza kuwigiraho.
Ibi abivuze mu gihe abaturage bo muri iyi ntara ayobora bishimiye serivise bahabwa ku kigereranyo cya 68.3%, ikaba iza ku mwanya wa 4 ugereranyije n’izindi ntara n’umujyi wa Kigali.
Kuko mu majyaruguru ari ho bazishimira cyane ku rugero rwa 71.6%, hagakurikiraho uburasirazuba na 70.2%, hanyuma umujyi wa Kigali na 69.9%. Uburengerazuba bwo bukaza inyuma na 66.9.
Naho ku bijyanye n’uturere two mu Majyepfo, aka Nyamagabe ni ko kaza ku isonga mu kugira abaturage batishimiye uko bahabwa serivise, kuko mu byiciro byakozweho ubushakashatsi, ahanini abatishimira serivise bahabwa ari bo benshi kurusha abazishimira.
KigaliToday