Nyakubahwa Colonel Jeannot Ruhunga,
Maze kumenya iyi nkuru yo gutwikira IBIRO by’ikinyamakuru IGIHE, dore aho washakira abagizi ba nabi batwitse INZU ya famille Ndamage Eliabu. Ndemeza neza ko atari ibiro bya Ikinyamakuru IGIHE byari bigambiriwe. Ahubwo ibyo biro byifashishijwe mu gutwika IGISENGE Cy’inzu yubatse mu mugi rwagati kandi mu kibanza cyiza. Mbivuze ko gutwika igisenge nibwo buryo bwiza bwo gusenya inzu yose. Ndemeza kandi ko bazamwima URUHUSHYA rwo kuyizana vuba na bwangu.
Iyo nzu niyo abajura bo mu Cyama cya FPR-INKOTANYI bashakaga guhombya nkuko bakomeje GUHOMBYA umunyemari MUSONI Tadeyo (mwene Ndamage Eliabu) igihe bamusenyera Hôtel ye yitwaga TOP TOWER HOTEL yari yubatswe hafi ya Hotel Méridien Kacyiru.
Gutwika iyi nzu ya famille NDAMAGE n’uburyo bwo guhombya uwo muryango nkuko bigeze gutwika Hôtel Chez Lando cyangwa imwe mu nyubako za Pasteur Bizimungu wigeze kuba Perezida w’u Rwanda.
Kuri Repubulika za Kayibanda Grégoire na Habyarimana Juvenal nta NKONGI Z’IMIRIRO nkizi zigeze zibaho. Nyamara icyo gihe nta terambere ry’amashanyarazi ryari ryagatera imbere nkuko bimeze muri iki gihe.
Nguko UKO abanyarwanda bafite ubunararibonye ku mayeri y’Ubugegera bwagaragaye mu mikorere ya FPR-INKOTANYI. Muri ayo mayeri yo gutwikira cyangwa gusenya inyubako z’abacuruzi bahoze mu Rwanda, hakurikiraho kubambura ibyo ibibanza niba biri ahantu heza. Mu kanya turakomeza tukugezeho izindi mpungenge z’abanyarwanda.
Nibutse abo bagizi ba nabi bihishe muri FPR-INKOTANYI ko bigeze GUTWIKA igorofa y’umucuruzi Alexis NSANZUMUHIRE (mwene wabo wa Kabuga) ryari ryubatse kuri Rond Point ya Kigali imbere y’ahahoze Imprimerie nationale du Rwanda (Icapiro ry’igihugu). Iryo gorofa bararisenye ubwo IKIBANZA kiba kirabonetse ku mafaranga makeya.
Izi nkongi z’umuriro ntabwo ari impanuka AHUBWO ni gahunda ndende igamije GUKOMEZA KWIGARURIRA ibibanza byiza byo muri Kapitali y’u Rwanda .
Nitwa Matata Yozefu nkaba mboherereje ubwo butumwa mbamenyesha ko abanyarwanda batazakomeza GUHOMBA muri ayo mayeri yo kubatwikira hanyuma bakabeshyera AMASHANYARAZI.
None se hari uruganda rwakoreraga mu biro y’icyo kinyamakuru, haba se naho hameze nko mu AGAKIRIRO a Gisozi gahora gatwikwa uko bukeye uko bwije?
MATATA Yozefu
Bruxelles, kuwa Mbere, tariki ya 13 Nzeri 2021.