Paul Kagame ageze aho yibwira ko kugusha neza u Burundi na Uganda arinko kwagaza za nka ze kuri Muhazi. Paul Kagame yataye umutwe! Agezeho yibwira ko u Burundi na Uganda arinka za nka ze yagaza kuri Muhazi akazigusha neza uko ashatse none ngo “Abaturanyi babiri batamwifuriza ineza, azashaka uko abagusha neza”! ?
Harya uwamubwiye ko abanyarwanda bafitanye ikibazo n’abarundi cyangwa abaganda ni nde? Ikibazo niwe wenyine ugifite akaba amaze kuba nka kanseri ikira aruko uyikebye aho yafashe. Twe nta kibazo dufitanye n’inshuti zacu z’abarundi cyangwa abagande niwe ufitanye ikibazo n’u Burundi na Uganda.
Gusa ibintu Paul Kagame amaze kuvuga mu kanya birerekana ko Buranga ayigeze hagati. Ubu gutumiza INTORE akaziyagira bisigaye aribyo byabaye umuti we “Therapy” kuko nkuko mwabyumvise abanyarwanda bose niwe kandi narohoma agombe azarohame nabo bose bari kumwe. Iyumvire aho Paul Kagame ageze amanuka Buranga: