Site icon Rugali – Amakuru

Gutinyuka gukomeye kurimo kugaragara mu Rwanda nikimwe mubintu biteye ubwoba Kagame n’umuryango we.

Kagame ageze aho umwanzi ashaka kubera iyo mpamvu arabona ibyo bibazo arimo yabikurwamo na RDF abana b’ u Rwanda. Ubu twandika ibi Kagame yihishe mumabanga we na Kabira yo gushaka kongera guteza intambara ikomeye muri Kongo kugirango Kabira yongere kwibona mubutegetsi bwa Kongo nibiba ngombwa uyu mugabo Kabira yongere asubire kuyobora kino gihugu cya Kongo.

Muriyi minsi mu Rwanda abitwa Inkeragutabara barimo gusubizwa mugisirikare kubwinshi bamwe barategurwa kujya gufasha Inyeshyamba nshya zizaba ziyobowe na Makanika muri Kongo izindi Nkeragutabara zigatwarwa muri Centre Afrique aho Kagame yabonye ikiraka cyo gucukura amabuye y’agaciro akunze gutwarwa mu Rwanda na Rdair iyavanye muricyo gihugu cya Centre Afrique.

Nubwo ibyo byose bimeze bityo ubushuti bwa Kagame na Amerika ntibumeze neza aha twababwira ko inshuti magara Bill Clinton na Kagame batarimo gudacana uwaka (baratandukanye), kuruhande rw’ Ubwongereza Tony Blair nawe ntagicana uwaka na Kagame aha ho twabibutsa ko kino gihugu cyafashe icyemezo cyuko Rdair itazongera kugwa kubutaka bw’ Ubwongereza.

Kagame ntavuga rumwe na Uganda, Tanzania, Kenya ,Burundi na Ethiopiya, bino bihugu bifitiye runini Kigali, twabibutsa ko muminsi ishize Perezidawa Ethiopiya aherutse kugirira ingendo muri Tanzania na Burundi, ibintu bitakiriwe neza na Kigali.

Sibyo gusa Kagame afite ibibazo byo kuvogera uburenganzira bwa muntu ibintu bitarimo gutanga umusaruro mu Rwanda, ibi byo bizagarukwaho namahanga muminsi irimbere.

Muri FPR Inkotanyi nabo basa nababuze ayo bacira nayo bamira, Urubyiruko mu Rwanda ntakazi rufite ubushomeri buravugisha abanyarwanda ibintu bikomeye, ibi wabibonera kubitekerezo birimo gutangwa kunkuru zitambuka kumbuga nkoranyambaga.

Gutinyuka gukomeye kurimo kugaragara mu Rwanda nikimwe mubintu biteye ubwoba Kagame n’umuryangowe. Amakuru agera kuri ARC France nuko byashoboka ko harabatavuga rumwe na FPR bashobora guhabwa imyanya mu Rwanda kugirango byitwe ko ibintu birimo guhinduka mugihugu maze amahanga ngo yongere arebe neza Kagame, ibi kandi biri no murwego rwo gufungura imfungwa za Politiki zifunzwe. Abareba kure bemeza ko umuti wibibazo byo mu Rwanda ataruwo. Tizabigatukaho.

Ibibazo by’u Rwanda birenze kure cyane ubwenge bwabanyarwanda ariko igihangayikishije kurusha ibindi nunukene buri muri Leta tutibagiwe uburi mu banyarwanda.

ARC Urunana Nyarwanda France.

Exit mobile version