- Gutubya nkana umubare w‘abakene m’u Rwanda ntibikorwa gusa mu nyungu za politiki nk‘uko ikinyamakuru Financial Times cyabyerekanye, bikorwa no mu nyungu z‘ubukungu kugirango abagomba gufashwa na Leta babe bake, leta isohore amafranga make.
Turabaha ingero zifatika. Gutubya umubare w‘abakene nkana bikorwa ku mugaragaro n‘inzego z‘ibanze mu gihugu hose. Abaturage baratanga ubuhamya. Ibitangazwa na TI Rwanda byerekana ko kubera ikinyoma cyo gufata abakene ukabashyira mu byiciro by‘abifashije ku mpamvu twavuze hejuru, imfashanyo zitagera ku bagomba gufashwa, bityo leta ikaba idakwiye kubeshya ko yakuye abantu mu bukene.
Kunyereza imfashanyo zigenewe abakene, kubaka ruswa kugirango bafashwe, kubakata imisoro n‘imisanzu ituruka ku mfashanyo bahawe, nabyo biri mu bibuza benshi kuva mu bukene. Icyitwa gutanga n‘ akaboko k‘iburyo ukisubiza n‘ak‘ibumoso.
- Abakora akazi k‘ubwarimu ariko batarakize baratabaza. Leta irashaka kubirukana mu kazi mu rwego rwo kuzamura ireme ry‘uburezi. Bo baravuga ko ataribo bazambije ireme ry‘uburezi.
-
Senateri Tito Rutaremara aravuga ko umutimanama w‘abasenateri utabemerera kongera kwiyamamaza kuko manda y‘imyaka 8 barahiriye bayirangije, n‘ubwo ariko itegeko ryahinduwe bakaba bashobora kwiyongeza. Kagame wahinduye itegeko nshinga kugirango afate manda ya 3 atari yemerewe n‘amategeko byaba bisobanura ko nta mutimanama agira?
Leta y‘agatsiko irashaka kwerekana ko amatora mu mujyi wa Kigali yakozwe mu mucyo, ndetse ko n‘abadepite banze kongera kwiyamamaza ku bushake ari ikimenyetso cya demokrasi. Ariko Kigali si u Rwanda kandi ntawiyamamaza cg ngo abireke atabyemerewe na FPR .