Site icon Rugali – Amakuru

Gutanga inshingano: Komiseri mushya ushinzwe Ishyaka ISHEMA mu gihugucya Afurika y’Epfo

GUTANGA INSHINGANO

Dushingiye  ku bwitange n’umurava Bwana NSABIMANA Ernest yakomeje kugaragaza mu Ikipe Ishema abarizwamo kuva yashingwa, twafashe icyemezo cyo kumuha inshingano yo kuba Komiseri Ushinzwe abataripfana bose b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda babarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ibyo bikaba bitangiye kubahirizwa guhera kuri uyu wagatatu taliki ya 26 Mata 2017.

Bwana NSABIMANA Ernest yavutse taliki ya 4/4/1978, avukira ahahoze hitwa Selire CYERU, Segiteri KAYONZA, Komine ya KAYONZA, Perefegitura ya KIBUNGO. Arubatse afite umugore n’abana batatu.

Ernest NSABIMANA ni umutaripfana w’intwari kandi ubabazwa cyane n’akarengane gakabije Umunyagitugu Paul Kagamé n’agatsiko ke bakomeje guhezamo Abanyarwanda . Arifuza cyane ko ubutegetsi bwahinduka mu Rwanda, abaturage bakaruhuka gukomeza kwicishwa inzara, kuraswa buri munsi, gutwikirwa mu magereza , gusenyerwa amazu, kwamburwa amasambu yabo, n’ibindi bibi ubutegetsi bwa Kagame budasiba gukorera abaturage.

Tumwifurije ikaze mu buyobozi bw’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda . Turasaba  kandi Abataripfana bose babarizwa muri Afurika y’Epfo ko bamwegera , bagafatanya kuvugurura Amakipe Ishema ahari no kwisuganya kugira ngo ISHYAKA ISHEMA rirusheho kugaragaza ibikorwa bifatika byo guharanira impinduka nziza kandi zihuse mu mitegekere y’igihugu cyacu cy’u Rwanda .

Abamushaka mwamubona kuri iyi nomero ya telefoni : +27 74 735 2951

Bikorerwa Le Havre, taliki ya 26/4/2017,

Mu izina rya Komite Nyobozi y’Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,

Chaste GAHUNDE,

Umunyamabanga Nshingwabikorwa.

Exit mobile version