Site icon Rugali – Amakuru

Imana yakinze akaboko! Nyuma y’amasaha macye aburiwe irengero Sylvère Mwizerwa yarekuwe


Gutabaza! Sylvère Mwizerwa amaze gushimutwa ku Gitega i Kigali mu Rwanda. Amakuru ageze kuri Rugali nuko Sylvère Mwizerwa, umwe mu bagize ishyaka PS-Imberakuri mu Rwanda, amaze gushimutwa n’abantu bataramenyekana hafi y’ibiro by’umurenge wa Gitega i Kigali. Yari umwe mu bantu mu Rwanda batagize ubwoba bwo kuvuga ko Idamange Iryamugwiza Yvonne ari intwari ko kandi afunzwe arengana.

Abari guterefona telephone ye ntabwo bari kubasha kumuvugisha, kimwe mu binyetso bya mbere iyo leta ya Kagame ishimuse umuntu mu Rwanda. Abazi indimi zitandukanye rero nababwira iki mujye kuri Twitter, Facebook na Instagram n’izindi mbuga mumutabarize.

Exit mobile version