Site icon Rugali – Amakuru

Gutabariza Dr niyitegeka Theoneste,Del Mushsyidi na Lt col Habimana Michel

Urwego rushinzwe infungwa n’abaororwa(RCS) rukomeje gufungira mu mukato gakabije Dr niyitegeka Theoneste,Del Mushsyidi na Lt col Habimana Michel.

Amakuru aturuka kuri gereza ya mpanga bafungiyemo aravuga ko kuwa Kane le 27/04/2017 SAA 16h30 ,abayobozi na gereza binjiye aho bafungiye mu kato bakuramo fire extinguisher yo kwifashisha igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro ndetse banakuyemo ringing bifashishaga iyo babaga batunguwe n’ikibazo mW’ijoro cg kumanywa dore ko batajya binyagambura,igipangu bafungiyemo kirakingwa,inzu babamo nayo irakingwa ndetse n’icyumba buri umwe abamo nuko,infunguzo zikabikwa n’ubuyobozi bwa gereza.

Ikindi giteye impungenge nuko ejo kuwa 29/04 ,umukozi wa RCS afande Musitu yategetse ko maneko zari zarashyizwemo zo gukurikirans umunsi k’uwundi ubuzima bwabo zikurwamo,buried wese yari afite maneko imushinzwe babanaga mu cyumba.kurindwa bene ako kageni nubwo nabyo bitari byiza ariko nibura byatumaga batekereza ko ntamugambi WO kubagirira nabi wakorwa na leta ibafunze harimo n’izo maneko zayo.

None se Niki cyihishe inyuma y’aka kato gashya bashyizwemo?uwavuga ko leta haba hari ibikorwa by’ubugizi bwa nabi iteganya kubskorera ntiyaba yibeshye kuko ntibyumvikana ukuntu bakuramo ibikoresho by’ubutabazi byose,nyuma y’iminsi 2 gusa bagakuramo za maneko zabo.None se ko hashize iminsi murwanda hose humvikana inkongi z’umuriro ndetse na gereza 4 zikaba zarahiye,ubwo inkongi iramutse yibasiye aho ababantu bafungiye mukato ninde warokoka kdi barakuyemo fire extinguisher yakwifashishwa?none se ubwo hagize ugire crisis y’uburwayi bamutabariza bate ringing (sonnerie)zarakuwemo?

Banyarwanda, ,banyarwandakazi mwese abifuza ko u Rwanda rwagira amahoro ni mutabarize izimpirimbanyi amazing atararenga inkombe.

 

Exit mobile version