Site icon Rugali – Amakuru

Gutabariza Barafinda Sekikubo Fred

Barafinda Sekikubo Fred bari bamushimuse imana ikinga akaboko!

Padiri Nahimana Thomas

Kagame Paul afite gahunda yo kwangiza bidasubirwaho BARAFINDA Segikubo Fred. Barimo kumwica urubozo muri CARAES y’i Ndera babeshya ngo arwaye ibisazi.

Leta ifite bubasha ki bwo kujyana mu nzu y’abasazi ” umuturage ufite umuryango wemeza neza ko umuntu wabo atari umurwayi? Byongeye Barafinda azwi nka “Un opposant politique”.

Barashaka rero kumwikiza bamugerekaho ibisazi atarwaye ! Hari uwaba se yarabonye Barafinda yambaye ubusa mu nzira cyangwa aterana amabuye ??!!! Leta ya Kagame tuzayihanganira kugeza ryari tureebeera ibikorwa by’ubugome bwangiza abaturage batagira kirengera ?

Niba Barafinda Segikubo Fred atarekuwe muri iki cyumweru turaje dutangaze DOSIYE YUZUYE y’uko Abafurere( Frères de la Charité de GANT) bashinzwe ibitaro bya CARAES Ndera bajya bashyirwaho iterabwoba n’Agatsiko k’abicanyi ba Kagame bakemera kuba abafatanyacyaha mu kwangiza abantu Leta yiyemeje kwangiza. Tuzagaragaza amazina y’abandi bakorewe iryo yicarubozo.

Exit mobile version