Maze hafi icyumweru cyose mbona ubutumwa bw’abaturage hirya no hino mu gihugu bambwira ko ubu bari ku nkeke ikaze yo gutanga amafaranga ngo ya FPR yo gukoresha mu matora.
Ubu ngo buri murenge wose wo mu Rwanda wategetswe za miliyoni ugomba gutanga hanyuma ba gitifu b’imirenge nabo bagahindukira bakabara umubare w’abaturage bafite mu mirenge ndetse n’ingo zihari barangiza bakagabanya na miliyoni bategetswe gutanga ubwo nabo bagaha amabwiriza ba gitifu b’utugali abutugali nabo bagategeka ba mudugudu kugenda urugo ku rundi baka amafaranga.
Ahenshi mu bamaze kumpa amakuru ngo buri rugo rugomba gutanga hagati y’amafaranga 500 na 300 kandi ngo bagaterwa ubwoba ko utayatanga ubwo araba ari umwanzi w’igihugu ! Hari naho bambwiye ko ngo bari no kongeraho amafaranga yo kugura imyenda izambarwa mu gihe cy’amatora aha naho ngo buri rugo ruri kwakwa amafaranga 100 cg magana abiri!
Boniface Twagirimana