Site icon Rugali – Amakuru

GUTA ISHURI, BWAKI, KUGWINGIRA,UMWANDA N’AMAVUNJA BIKWIYE GUKEMURWA GISIRIKARE?

GUTA ISHURI, BWAKI, KUGWINGIRA, UMWANDA N’AMAVUNJA BIKWIYE GUKEMURWA MU BURYO BWA GISILIKARE? 1.Nyuma yo kubeshya isi ko yakuye abanyarwanda mu bukene, Kagame arahisha amaso ntashaka kubona miliyoni 1,5 y’abanyarwanda batabasha kwigondera umunyu n’isabune, abanyarwanda barenga 30% bya miliyoni 12 batabasha kwigondera mutuelle de santé igura amadolari 4 ku mwaka, abaturage batabasha kwigondera amazi ya robine bagakomeza kuvoma ibishanga, abana 380.000 bataye ishuri ku mpamvu z’ubukene n’inzara.

2.Kuri Leta ya Kagame, guta ishuri,kugwingira,kurwara bwaki n’amavunja byitwa “imyumvire yo hasi” bityo ikosa rikegekwa ku baturage.

3.Kagame yabeshye abari mu mwiherero wa 15 ko ibiribwa n’amafaranga bitabuze mu kurwanya ukugwingira, kandi ko Leta yatanze ibyangombwa byose kugirango abana bose bige.

4;Leta ya FPR ifite uruhare mu bibazo Kagame yazamuye mu mwiherero wa 15.

5.Abaturage barasubiza Inteko bati:” kubera amazi make kandi ahenda bikabije, twoga gake tukamesa gake gashoboka?.

6. Guginga igihingwa kimwe bitumye abaturage barya indyo imwe bitera kugwingira na Bwaki.

7;Imisoro n’imisanzu ya FPR binyunyuza abaturage bagasigara amara masa.

8.Kubura agahimbazamusyi ka mwarimu bituma abana bo mu miryango ikennye birukanwa, byerekana ko uburezi bw’ibanze atari ubuntu, bityo ko hari ibyiciro by’abaturage bidashobora kubwigondera.

9.Leta yanze gushyiraho umushahara fatizo bitera abanyarwanda benshi kutigondera ibiciro by’ibiribwa ku masoko.

10.Leta ya Kagame yabye ubusumbane bukabije hagati y’abakire n’abakene, none isaruye amavunja, kugwingira, bwaki no guta amashuri ku bakennye barushijeho gukena.

11.Kurwanya amavunja, bwaki, kugwingira no guta ishuri, bikozwe mu buryo bwa gisirikare

Radio Itahuka

Exit mobile version