Site icon Rugali – Amakuru

GUSHORA IMARI MU RWANDA NI UKWIGEREZEHO

Ubucuruzi ni umwe mu myuga izamura vuba imibereye y’uwukora ndetse ukazamura n’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange iyo aho bukorerwa hisanzuye kandi hatekanye.

Ni kenshi dukunze kumva abacuruzi benshi ibyabo biba birimo bitezwa cyamunara kugeza no ku rwego rw’abacuruzi bakomeye bari bafite ubucuruzi bigaragara ko bwari ku rwego Mpuzamahanga!

Mbere y’uko ntanga ingero z’abacuruzi b’abanyamahanga bahuriye n’uruva gusenya mu bucuruzi bwabo mu Rwanda nabanza kubabwira ko n’ubucuruzi Leta y’u Rwanda ubwayo ikora bukunze guhora mu bihombo!Urugero ni nka Rwandair Minisitiri aherutse kuvuga ko kugeza ubu itaratangira gutanga inyungu bivuze ko kuva igihe yahereye Leta ihora ishoramo amafaranga buri mwaka kuko yo ubwayo ayo yinjiza atatuma uguma ku isoko!

Abacuruzi ku giti cyabo bamaze guhura n’uruva gusenya mpereye ku banyarwanda b’ibirangirire bafatwaga nk’abakomeye muri Afurika kuva aho FPR ifatiye ubutegetsi:

1.Kabuga Felecien:Uyu muherwe ukomeye Leta y’u Rwanda yamugeretseho ibyaha bikomeye kugira ngo ikunde yegukane imitungo ye!

2.Rujugiro Ayatwa Tribert:Uyu muherwe nawe Leta y’u Rwanda yamunyaze ibye kugeza n’aho imitungo ye iyita ko itagira nyirayo bityo irayitwara.

3.Rwigara Assinapol:Uyu mukure nawe wabarwaga mu bakomeye kuva Kera mu Rwanda uretse no kwicwa hakurikiyeho kumusenyera,Hotel ye irahirikwa ndetse uruganda rwe narwo rutezwa cyamunara bigaragara ko utazasigarana n’urwara rwo kwishima muri uru Rwanda!

4.Bertin Makuza:Uyu mugabo umaze igihe apfuye urupfu rudasobanutse niwe wari nyiri Rwanda foam bivugwa ko iriya nyubako gaheza iri ahahoze hitwa kuri Atene ari iye ariko amakuru yagiye avugwa ni uko FPR yamwinjiranye kugeza umuhombeje bityo imigabane hafi ya yose ikaba ubu iri mu maboko ya FPR ibi byo gushaka imigabane mu bucuruzi bwe ku ngufu bivugwa ko ari nabyo Rwigara yazize kuko we yari yarabyanze nk’uko byatangajwe n’umuryango we.

5.Twabonye kandi uburyo inyubako yitwa Top tower yashenywe bigatangaza n’abanyamahanga aho Ambassadeur w’ibihugu by’u Burayi nawe yatangaje ko n’i Burayi bataragera ku rwego rwo gusenya bene ariya mazu.

Hari kandi Amahoteri nka Marriott Hotel iri mu bihombo ndetse na vuba aha biravugwa ko hari Hotel ngo yaba igiye gutezwa cyamunara kuko ibereyemo KCB ideni rikomeye.

Tuvuze kandi abacuruzi bato bahomba kugeza ubwo abanyarwanda batakaje ikizere burundu cyo gucururiza mu Rwanda aho abenshi basigaye bahitamo kujya guhunahuna mu mahanga nk’uko Gen.Kabarebe aherutse kubivuga.

NI IKI GITUMA UBU GUCURURIZA MU RWANDA ARI UKWIGEREZAHO?

Leta y’u Rwanda ibicishije mu Muryango wa FPR yigaruriye ubucuruzi bwose bufite inyungu ku buryo iyo yamaze kubona ko ubucuruzi ukora bwinjiza menshi ihita igutegeka kuyihamo imigabane!Ibyo byiyongeraho imisanzu y’agahato ndetse n’ibigega bitagira indiba ihora itegeka abacuruzi gushyiramo amafaranga!Ibi kandi biza byose byiyongera ku misoro ihanitse baba bagomba kwishyura iyo ugerageje kwanga kubaha imigabane mu bucuruzi bwawe baguhimbira ibyaha by’aba ibya poritiki cg ibyo kunyereza imisoro ibyawe bakabitwara urebera wagira amahirwe ntuhasige agatwe ukaba uri umurame!

Iyo wemeye ko bagiramo imigabane nabwo kandi usigara witwa nyir’ubucuruzi ariko imigabane yawe yose ikazasigara mu maboko yayo wowe ukajya ubyitirirwa ku izina!

Leta y’u Rwanda igizwe n’abantu nakwita ibisambo by’ingufu kuburyo bo imyanya bafite bayikoresha mu kwigwizaho imitungo aho ubu abagize agatsiko kabohoje igihugu babarirwa mu bakire iyi si ifite!

Barakoroshyoshya,bakakwizeza ibitangaza,akarimi keza n’amareshyamugeni ubundi waba injiji ukagwa mu mutego ayawe ukayabaha ngo ushoye imari bikarangira ubaye nka bamwe baahyira ku kazungu narara!Barakurya ugasigarana ikabutura wambaye!

Mbere yo guahora imari biba ari ngombwa cyane kwita ku buryo bw’imiyoborere y’igihugu,ukabanza ukareba bagenzi bawe bakora umwuga ushaka gukora uko babayeho,ubundi ukabona gushora imari ikindi kandi aho guahora imari mu birura wajya n’ahandi dore ko n’i Nyagasambu rirema!

Kagwigwi Ndamukunda Nsaba

Exit mobile version