Simon Pierre Gahamanyi
Mu myaka yashize perezida Kagame yiyegereje Edgar Lungu bikomeye nka birya yiyegerezaga magufuri. Yizeraga ko Zambia izambura ubuhungiro abanyarwanda bahahungiye, bamwe ikabahereza u Rwanda mu mpapuro basinyanye ndetse bagahungabanya umutekano wabanyarwanda.
Icyo kizere cyabaye nka cya kindi kiraza amasinde ahubwo Zambia iha ubwenegihugu abanyarwanda inihanangiriza u Rwanda ko umunsi bongeye gusahurisha imitungo yabanyarwanda bazahambirizwa. Kagame kandi ashobora kuba yari yaratanze akayabo muri iyo migambi maze byose bihirima mu manga.
Icyo atamenye nuko abazambiya iyo ubabwiye ubugoryi burimo ubugizibwanabi burenze ukwemera, barakumva,bakakwizeza ibitangaza, bakarya cash yawe, ubundi bagera hirya bagaseka cyane basubiramo ubugoryi bwawe,ubugome nubupfayongo wifitiye. Mwahura bakagusubiza ko babirimo. Ngaho aho urwango rwaturutse nta handi. Mwijya kure.