Karasira Aimable yafashe akanya ko gushimira Peter Mutabaruka n’abandi bantu bose bitabiriye igikorwa cy’ubumuntu cyo kumufasha nyuma yaho kaminuza y’u Rwanda imuvanye ku mirimo ye y’ubwarimu azira kuvuga ukuri abona mu Rwanda.
Yibukije kandi ko icyo gikorwa kigikomeza asaba n’abandi bantu batarakitabira kukitabira maze buri muntu wese uharanira impinduka mu Rwanda inyuze mu nzira y’amahoro akamutera ingabo mu bitugu akoreshehe urwo rubuga rwa GoFundMe muri bobone hasi.
Nibutse abamufashije ko iyi mfashanyo batanze atariyo ya nyuma ko ahubwo iyi ari intangiriro no kumwizeza ko tuzamuba hafi mu nzira yo guharanira ukuri yatangije kandi nizere ko twese ariko tubibona.
Twese hamwe muze rero dushishikarize n’abandi bantu bose tuzi bitabire iki gikorwa twereke abashaka kumucecekesha ko batazabikora ngo turebere kuko ntabwo ariwe wenyine baba bacecekesheje ahubwo n’abakunzi be twese baba badufunze iminwa kandi ntabwo twabyemera.
Ku bantu batifuza ku mutera inkunga bakoresheje uru rubuga rwa GoFundMe ruri hasi, Karasira Aimable we yatanze nimero ye ya WhatsApp abifuza kumufasha ku giti cyabo ndetse no kuba bamuhamagara bakoresha. Iyo nimero rero ni 0738600578