Site icon Rugali – Amakuru

Gushaka guhangana nibigarasha bimuviriyemo kumera nk’ihene.

Ihene niyo igenda yumva yemye ariko akarizo kayo kari hejuru ubwambure buri kukarubanda. Ibi rero nibyo bibaye kuri mwene Rutagambwa wigaragaje mu banyarwanda bose aho yiyemeje guhangana ngo umugogo w’Umwami utahe ariko birangiye bimubereye nkawa mugabo ngo wikoza agati kubugabo.

Ntibikiribanga byamaze kumenyekana mugihugu cyacu ko Kigeli V ntakibazo yagiranaga n’ abanyarwanda usibye ababirigi na mwene Rutagambwa bamuhejeje ishyanga.
Aho rero umugogo w’Umwami ugereye mu Rwanda ibintu byahinduye isura.

1. Umugogo wageze mu Rwanda mwibanga rikomeye.
2. Ntabayobozi bigeze bitabira kwakira umugogo w’Umwami ugereranyije ni mbaraga reta yariyabishyizemo.
3. Umugogo w’Umwami Kigeli V wateruwe nabakozi baterura imizigo y’indege Kanombe.
4. Inyanza aho Umwami Kigeli V yaratuye abaturage bafite ubwoba.
5. Abanyarwanda bose baribaza impamvu inkuru yo kugeza umugogo w’Umwami yabaye ibanga bakibaza n’impamvu ibi bintu bikomeje gucecekwa bikabayobera.
6. Abanyarwanda bose mu Rwanda ntawushaka kuvuga kuribi ngo atabizira.

Ngibyo rero abibeshya ko ikibazo ari Hutu cyangwa Tutsi muribeshya.

Kagame akomeje kwigaragaza nk’ihene.

Byanditswe: Rnc france

Exit mobile version