Uruganda rutunganya ifu y’imyumbati rwa Miliyoni 500 ntabwo rukora. Isoko ryo mu Murenge wa Kavumu rya Miliyoni 250 naryo ntirirema. Agakiriro gakorerwamo n’abantu bake katwaye Miliyoni 280. Iyi mishinga niyo abaturage bavuga ko yubatswe Akarere katabanje kubagisha inama kugira ngo bihitiremo aho yagombaga kubakwa habanogeye kuko ngo aho iherereye ari kure ugereranije n’aho batuye.
Emmanuel Kabanda wo mu kagari ka Cyome mu murenge wa Gatumba avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bucyuye igihe bwagiye buyitekereza bwibereye mu biro bukayitura ku baturage ari igikorwa ngo cyarangiye bityo ntibabifate nk’ibyabo. Ati “Abayobozi bakora imihigo yabo tukabona bazana ibikorwa tutari tuzi. Njye niyo mpamvu ahanini mbona abakabyitabiriye batabiha agaciro.”
Ibivugwa n’uyu muturage kimwe na bagenzi be, binemezwa na Musine Juvenal, umukozi wo mu rugaga IMBARAGA uvuga ko hari abakozi batekereza imishinga bifashishije abahanga mu gutegura imishinga (consultants) bakibwira ko batekerereje abaturage, nyamara binyuranyije n’ukuri kw’ibintu aho bizakorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Godfoid Ndayambaje avuga ko bubatse uruganda rutunganya ifu y’imyumbati bizera ko bazabona umusaruro ariko uza kubura.
Yongeyeho ko hari na bamwe mu baturage banze guhinga iki gihingwa kandi gikunze kuhera, ariko ngo ubu bakoze ubukangurambaga ku buryo mu gihe cya vuba imyumbati uruganda ruzaba rwatangiye gukora.
Ati “Uretse uru ruganda rwabuze umusaruro, agakiriro abaturage batangiye kugakoreramo nubwo ari bake, isoko ryo Rwiyemezamirimo hari ibyo yasize atarangije karere kagiye kubyikorera.”
Agakiriro gaherereye mu Murenge wa Ngororero mu birometero 10 uvuye mu mujyi kuzuye mu 2014, kugeza ubu abanyamyuga kubakiwe hakorerwamo mbarwa mu gihe abandi bahisemo gukorera mu ngo bacungana n’abayobozi (babita inyeshyamba), kuko batishimiye aho aka gakiriro kubatswe.
Undi mushinga wadindiye kandi ni isoko rya Mutake ryubatswe mu murenge wa Kavumu mu mwaka wa 2003, n’ubu ntirirarema kuko abaturage batishimiye aho ryashyizwe bakaba bakomeje kurema isoko rya Gashubi mu Murenge wa Bwira bihangiye riri mu birometero 17 uvuye ahubatswe irya Mutake.
Kuri iyi mishinga hiyongeraho ikimoteri cya kijyambere kiri mu murenge wa Ngororero nacyo cyatwaye miliyoni 180, kikaba kimaze imyaka itatu kitarakoreshwa kuko abaturage banze gutanga amafaranga yishyura koperative itwara imyanda kuri icyo kimoteri.
MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Ngororero