Site icon Rugali – Amakuru

Gusenya KIyovu Sport kwa Leta na FERWAFA

Ngira ngo buli wese yamenye ko ikipi ya Kiyovu yasubiye mu cyiciro cya kabili.Ibyo byose bikozwe mu rwego rwo gusibanganya amateka y iyi kipi mu Rwanda n abayigize.Kimwe nk uko mwabonye amazina y ahantu ahinduka,cg gusenya ikiyovu cy abakene , n andi mateka igihugu cy u Rwanda cyari gifite.

Ubu bali bageze kuli Kiyovu sport ngo igende burundu kuko ingoma y agatsiko yakoresheje inama , isanga no mu biyibangamira iyi kipi ilimo, bakavuga ko yali igizwe n INTERAHAMWE.Kiyovu yakomeje kugerageza ngo ikine kuva muli 1994 ariko FERWAFA ikomeza kuyereka ko itayishimiye.Habayeho kuyitwara abakinnyi babaga bamaze gutera imbere, bakigira muli APR twavuga nka ba MIGI n abandi.

Nyuma twatangajwe no kubona abakinnyi bafungwa ngo bishe umukinnyi wo mu Magaju? Ariko icyabaye ni uko uwo mwana yishwe n abasirikare bamuziza uko abona ibintu bitandukanye n ibyo igihugu cyemera, akanababwira ko umupira utatera imbere mu Rwanda hakina ikipi imwe.Habayeho gusenya Kiyovu bayitwara aba menbres bayo bakomeye nka Makuza Bernard,Biruta Vincent,aba bakaba babayeho mu cyoba kuko byitwa ko bashyigikiye Kiyovu bakwitwa Interahamwe.

Kwica umucuruzi nka Makuza Bertin byari uguca KIyovu umutwe.Abandi bayibagamo ni nk umucuruzi witwa Rusirare nawe ubu membre wa APR ku bw imbaraga,abandi ni nka ba Mutsindashyaka Theoneste ubu nawe uli gukorerwa i dossier imushinja byinshi ngo bamukure mu murongo wa FPR kuko yaturutse mu Rwanda,kimwe na Getete Polycarpe basubije inyuma ariko bakaba bagikoma agatoki ku kandi ngo gahunda yo guhindura amateka ijye mu buryo.

Ese umupira uzatera imbere hakina ikipi imwe? Ese tuzabe nka wa mu Ministiri wavuze ngo mu Rwanda nta batoza babayo?cg bagira?Ese kujya muli FIFA bya kagame bizateza umupira imbere? Baramumenye kuko bamuha umupira wa Paul wa Nimero 7 (karindwi) ariko ni ikimenyetso cy umuntu uzi kudeborda mu mvugo nshya,cg uzi kubesha , iyo bavuga ngo akina kuli 7, cg umuntu uzi amacabiranya cg guca inyuma abandi.

Mutabarize kiyovu n umupira w u Rwanda, mubishoboye mwashiraho n ifoto iyi article igashyirwaho mu gutabariza igihugu cyacu. Murakoze.

Murenzi Justin

Exit mobile version