Site icon Rugali – Amakuru

Gusahura Uranium na Lithium impamvu nyayo yatumye Kagame yongera ingabo za RDF muri Centrafrique

Gusahura Uranium na Lithium impamvu nyayo yatumye Kagame yongera ingabo za RDF muri Centrafrique

Kagame areteganya gukora ubujura mu gihugu cya Centrafrique gisanzwe gifite ubukungu bw’amabuye y’agaciro nka Uranium na Lithium Kagame akaba azajya akoresha indege z’u Rwanda za RwandAir zikajya ziyazana mu gihugu maze agacuruzwa hanze nkaho ari ayacukuwe mu Rwanda.

Ubu buryo Kagame akaba aribwo akoresha mu gusahura no gucuruza amabuye yiba muri Congo agurisha hanze cyane cyane mu bihugu by’abarabu akabeshya ko yacukuwe mu Rwanda. Amaraporo atandukanye y’ibigo mpuzamahanga harimo n’impuguke z’umuryango w’abibumbye akaba akomeje kugaragaza ukuntu Kagame yiba amabuye y’agaciro ya Congo akayinjiza mu Rwanda rwihishwa maze akayagurisha hanze abeshya ko yacukuwe mu Rwanda.

Ibi akaba ariyo mpamvu Kagame aherutse kohereza abandi basilikali ba RDF mu gihugu cya Centrafrique muri misiyo itandukanye n’iy’ingabo za RDF ziri mu mutwe w’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique witwa MINUSCA, aho u Rwanda rusanzwe rufite ingabo zihabungabunga umutekano.

Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko izi ngabo zindi yohereje zifite ubutumwa butandukanye n’izisanzweyo, kandi zigiyeyo hashingiwe ku masezerano u Rwanda rwagiranye na Centrafrique, amasezerano ibihugu bihuriye mu muryango w’ubukungu wa Afrika yo hagati CEEAC wamaganye by’umwihariko harimo Tchad na Congo Blazzaville.

Exit mobile version