Site icon Rugali – Amakuru

GUKOSORA INYANDIKO YA NSEKUYE ROBERT NO KUMENYESHA ABANYARWANDA BOSE UKURI

Nsekuye Robert ntabwo aribyo, mu Rwanda hatuye amoko 3 azwi kandi yemerwa n’umurage w’amateka yacu : ABATWA, ABAHUTU N’ABATUTSI. Ibi na Paul Kagame arabizi neza. Ibi na Dr Bizimana Jean Damascène utegeka CNLG arabizi neza, na MUCYO Jean de Dieu mbere y’uko apfa yari abizi igihe yavugiraga muri gereza(yasuye imfungwa) ko azasaba imbabazi ku bw’abahutu yishe umunsi abahutu bazasubirana ubutegetsi.

Mu 2013 nkiri umunyamakuru mu Rwanda ntarahunga natumiwe mu nama na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge icyo gihe yategekwaga na Dr Jean Baptiste HABYARIMANA. Iyo nama yabereye muri LEMIGO HOTEL ku Kimihurura inyuma y’urukiko rw’ikirenga.

Muri iyo nama nari kumwe na Canon Dr. Antoine RUTAYISIRE, Prof Gamariel MBONIMANA, Pasteri Ezira MPYISI, Dr Paul RUTAYISIRE, RWASAMIRERA Jean Damascène, Tom NDAHIRO twari kumwe muri iyo nama, Padiri Dr Dominiko KAREKEZI inkotanyi zitaramunigira I Rwamagana. Harimo n’abandi bantu benshi ariko b’inararibonye batari INKANDAGIRABITABO.

Intego y’iyo nama kwari ukwemeza ko mu Rwanda nta moko ahaba. Pasiteri Ezira MPYISI yarahagurutse avuga ko AMOKO MU RWANDA AHARI KANDI KO AZAHORAHO ITEKA. N’abandi bakomeje kuvuga gutyo nyuma tujya mu matsinda twanzura ko amoko nta cyayakuraho kuko ariyo IDENTITY YA POPULATION.

Rumaze kubura gica, Dr. HABYARIMANA Jean Damascène yaratubwiye ati: MWO KABYARA MUGAHEKA MWE, NIMUMBABARIRE MWEMEZE KO NTA MOKO ABA MU RWANDA NIKO BANTUMYE. Ubu se ni nde wampakanya ko iyo nama yabaye ku manywa.

Nsekuye Robert rero n’abandi banyarwanda mwese nimumenye ukuri munabonereho kumenya FPR icyo aricyo n’icyo igamije. FPR ni agatsiko k’abajura baje bitemberera no gucamo ibice abanyarwanda. Umunsi basubiye Uganda cyangwa bakarorongotana berekeza iyo ntazi, abanyarwanda bazasubirana ubumwe bwabo.

Eric Udahemuka

Exit mobile version