*MINICOM iti “umuhinzi w’umuceri ntakwiye kugurishwa umuceri wo kurya”

Ni ikibazo basangiye n’abahinzi benshi b’umuceri mu Rwanda. Bamwe mu bahinga umuceri mu Karere ka Nyanza ntibumva ukuntu bagurisha umuceri udatonoye ku mafaranga 285 ku kilo, ariko bo bakenera uwo kurya bakawugura amafaranga 600 kuri Koperative, n’amafaranga 800 mu gihe bawuguze ku isoko.

Imirima y’umuceri mu gishanga cya Rukomo ya Koperative “CODERVAM” mu Karere ka Nyagatare.

Abahiga umuceri mu bishanga bitandukanye byo mu karere ka Nyanza baganiriye n’Umuseke bavuga ko umuceri bejeje mu gihembwe cy’ihinga giheruka bawugurishije ku mafaranga 285 Frw ku kilo.

Bavuga ko icyo giciro bawugurishaho udatonoye kibahombya bagereranyije n’amafaranga n’imbaraga baba barashoye bahinga.

Uwitwa Rugerimisare Nicodème ati “Ab’inganda baduha ayo bashaka, ugasanga  ntacyo twunguka kuko usanga duhomba. Twifuza ko twajya tugira uruhare, tukaganira n’abo b’inganda kugira ngo tubashe kuvugana ku biciro kugira ngo babashe kuduha igiciro kingana n’uko tuba twashoye.”

Aba bahinzi bavuga ko igiciro bagurirwaho umuceri udatonoye bazi ko hari izindi nganda z’abikorera zigura umuceri udatonoye ku giciro kiruta icyo uruganda basanzwe bakorana rubaheraho.

Umuyobozi wa Koperative “Coproriz” Nyarubogo, Sekamana avuga ko uruganda rugura umusaruro ku giciro baba bumvikanyeho ahubwo ngo abatanyurwa n’ibyo biciro ni abareba ibiciro by’abamamyi baba babangikanye n’uruganda bakorana.

Ngo bagurisha umuceri udatonoye “make” bakenera uwo kurya ukabahenda

Abahinzi b'umuceri muri iki gihe bavuga ko bari kubona umusaruro mwiza kubera uburyo bushya mu kuwuhinga

Abahinzi b’umuceri muri iki gihe bavuga ko bari kubona umusaruro mwiza kubera uburyo bushya mu kuwuhinga

Abahinzi bavuga ko batumva ukuntu bagurisha umuceri udatonoye ku mafaranga 285, ariko bo bajya kugura uwo kurya bagasanga ku isoko igiciro cyarikubye kabiri cyangwa gatatu.

Bakundukize Francois, umuhinzi w’umuceri mu Murenge wa Muyira avuga ko mbere umuhinzi yafata umuceri muke kuwo yejeje akawujyana mu rugo iwe akawusekura mu isekuru akaba ariwo arya.

Ati “Ariko ubu umuhinzi awujyana wose kandi wagaruka ugasanga igiciro cyawo nacyo kiri hejuru nubwo kitaba kingana nk’icyo muri boutique. Ariko nabwo ugasanga umuntu bamuha muke.”

Bakundukize avuga ko mu ihinga rishize nta muhinzi barengereje ibilo 25 kandi nabwo ngo bawuhabwaga ku gaciro k’amafaranga 600 ku kilo.

Sekamana uyobora koperative Coproriz Nyarubogo avuga ko ubu umuhinzi azajya abona 5% by’umusaruro we abibone ku giciro gito nk’uko bisanzwe ko bagabanirizwa ibiciro.

Minisitiri asanga umuhinzi akwiye kubona umuceri wo kurya…

Munyeshyaka Vincent  Minisitiri w’ubucurizi n’inganda yabwiye Umuseke ko umuceri kimwe n’ibindi bihingwa byatoranijwe ngo Leta yafashe ingamba zo gushyiraho ibiciro byabyo kugira ngo inyungu z’umuhinzi nazo zubahirizwe.

Minisitiri Munyeshyaka kandi avuga ko umuhinzi adakwiye kugurishwa umuceri wo kurya, ngo agomba kwishyuzwa imirimo yakozwe utunganywa gusa.

Ati “Twatanze amabwiriza, abaturage (abahinzi) bagomba kubona umuceri wo kurya. Uruganda rugomba kuwubatonorera, ibyo bintu byo kuwugura ntibyagombye no kubaho.

Yongeraho ati “Abaturage (abahinzi) icyo bagombye gutanga ni amafaranga yagiye kuri ibyo bikorwa byo kuwutunganya, ntabwo Koperative yagombye kuza ngo iwubacuruzeho umuhinzi ntagomba kugurishwa umuceri wo kurya kuko ni umusaruro we.”


Inzira nyinshi umuceri unyuramo nizo zituma uhenda

Mu mwaka ushize, Basabira Laurent  ufite uruganda “Nyagatare Rice Mil” yabwiye Umuseke ko impamvu igiciro cy’umuceri muri “boutique” kiba gitandukanye cyane n’uko umuhinzi awugurisha biterwa n’inzira ucamo ngo uboneke.

Yavuze ko ikilo cy’umuceri utonoye kiba cyavuye mu kilo kimwe n’igice cy’umuceri udatonoye, bivuze ko niba urimo gutanga amafaranga 300 ku kilo cy’umuceri udatonoye, kugira ngo ubone ikilo kimwe cy’umuceri utonoye usabwa kugura ikilo n’igice cy’udatonoye bihagaze amafaranga 450.

Ati “Ayo mafaranga 450 wongeraho amafaranga 63 yo kuwutunganya mu ruganda, ubwo urumva ko ikilo kimwe ubiteranije ni amafaranga 513. Noneho umufuka w’ibilo 25 by’umuceri nka Kigoli mu ruganda tuwugurisha amafaranga 15 200, bihwanye n’amafaranga 608 ku kilo kimwe.”

Basabira Laurent ufite uruganda rutunganya umuceri i Nyagatare.

Basabira avuga ko nanone impamvu umuceri ugera ku isoko wazamutse cyane ugereranyije n’igiciro cyo ku ruganda ngo biterwa n’uko uca mu biganza by’abacuruzi nka babiri cyangwa batatu kugira ngu ugere ku muguzi wa nyuma ujya kuwuteka kandi nabo bagenda bongeraho inyungu yabo.

Callixte NDUWAYO
UMUSEKE.RW