Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kigiye kwagurwa, abagituriye bimurwe
Mu ngengo y’imari y’ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda y’umwaka wa 2016/2017, hateganyijwe mo miliyari 6.5 Frw, azakoreshwa ku bibuga by’indege bibiri, muri gahunda yo “gukomeza kongera ibikorwaremezo bituma ikiguzi cyo gukora ubucuruzi no gushora imari mu gihugu cyacu bigabanuka.”

Ni mu ngengo y’imari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi kuwa 8 Kamena, aho ingengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017 yose hamwe izaba ingana na miliyari 1949.4 Frw.
Icyo gihe Minisitiri Gatete yagize ati “Mu kubaka imihanda ifasha ubuhahirane, yaba iduhuza n’ibihugu byo mu karere ndetse n’indi y’imbere mu gihugu, kwagura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, kwagura umuhanda ujya ku ruganda rwa CIMERWA, imihanda yo mu gace k’inganda ka Rwamagana, n’iyindi”
Ku bibuga by’indege harimo kwagura ikibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, KIA, bizatwara miliyari 3.9 Frw no gutanga ingurane ku baturage bazimurwa ahazakorerwa imirimo yo kwagura ikibuga cy’indege cya Gisenyi bizatwara miliyari 2.6 Frw.
Umukozi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Indege za Gisivili, Prudence Tuyishimire, yabwiye IGIHE ko abaturiye Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali bagomba kwimurwa kugira ngo kibone ubuhumekero.
Yagize ati “Miliyari 3.9 zagenewe Ikibuga cy’Indege cya Kigali zizakoreshwa mu kwimura abantu bakikije ikibuga cy’indege kugira ngo kizabashe kwagurwa mu gihe kiri imbere no gushyiraho umwanya w’ubuhumikero hagati y’ikibuga cy’indege n’abaturage bagikikije.”
Uretse abaturiye Ikibuga cy’Indege cya Kigali bazimurwa, abaturiye ikibuga cy’indege cya Gisenyi bamaze igihe batakamba bavuga ko bakomeje guhezwa mu gihirahiro nyuma y’aho bamwe muri bo bahawe ingurane abandi ntibayibone, iyi ngengo y’imari ikazasubiza bimwe muri ibyo bibazo.
Minisiteri y’Ibikorwa remezo ivuga ko ikibazo cy’aba baturage kirimo ibice bibiri, aho hari abaturage batujwe mu mbago z’ikibuga cy’indege ku buryo budakurikije amategeko hakaba n’abandi batuye byemewe n’amategeko bagomba guhabwa ingurane kugira ngo ikibuga cy’indege cya Gisenyi cyagurwe.
Bamwe mu baturiye ahazagurirwa ikibuga cy’indege cya Gisenyi bavuga ko batangiye kubuzwa kubaka no gusana inzu zabo kuva mu mwaka wa 2002.

Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kigiye kwagurwa
Source: Igihe.com