Ni inkuru yababaje abanyarwanda benshi cyane mu 2015. Uyu murundikazi byamuviriyemo gupfa, umugabo we ntiyabashije kumushyingura. Inkiko mu Rwanda zavanye ‘responsabilites’ kuri Guest House uyu murundikazi wari urwaye yasambanyirijwemo ku ngufu kugira ngo umugabo atabona indishyi akwiriye, urwego rw’Umuvunyi narwo rwavuze ko nta karengane rwabibonyemo, ibiro by’Umukuru w’igihugu byongeye kohereza uyu mugabo k’Urwego rw’Umuvunyi…
Iyi ni inkuru y’Umuseke yo mu kwa gatatu 2015:
*Manager w’imyaka 23 wa Guest House yo mu Gatsata yahamwe gufata ku ngufu umubyeyi w’umurundikazi w’imyaka 46.
*Uwo yafashe (Christine Ndabahagamye) ku ngufu yari umuclient wa Guest House bibera mu cyumba cya Guest House URUREMBO.
* Uwafashwe ku ngufu yari mu rugendo n’umugabo we ajya kwivuza muri Canada aho yari asanzwe atuye anivuriza.
*Ibyamubayeho byasubitse urugendo agenda nyuma y’amezi arindwi uburwayi bwararengeranye.
* Yitabye Imana kubera kutavurwa ku gihe nk’uko byemejwe n’ibitaro byamuvuraga muri Canada.
* Inkiko zahanishije uwahamwe icyaha gufungwa imyaka ine gusa.
* Inkiko zavanye ‘responsabilites’ kuri Hotel bityo umugabo w’uwafashwe ku ngufu ntiyabona indishyi abona ko akwiye.
Mu Ukwakira 2012, Abarundi; Maxime Rudacikirwa yari aherekeje umugore we Christine Ndabahagamye wari usanzwe aca mu Rwanda aje gufata indege imujyana muri Canada aho yabaga kuva mu 2007 avurirwayo ‘tumeur’ yari afite ku bwonko. Kuri iyi nshuro uyu mubyeyi w’abana batatu yafatiwe ku ngufu muri Guest House URUREMBO bacumbitseho mu Gatsata, urugendo rurasubikwa aguma mu Rwanda n’i Burundi mu gihe cy’ikusanyabimenyetso n’urubanza, uwaregwaga icyaha kiramuhama, nyuma uwakorewe icyaha agera muri Canada ‘tumeur’ yararengeranye bimuviramo gupfa. Umugabo we yasabiwe n’Inkiko indishyi z’akababaro zingana na miliyoni eshanu ariko anahanirwa icyaha cyo gusebya Guest House URUREMBO, ibintu we yita ko ari ‘akamaramaza’ ku butabera bw’u Rwanda.
Mu rubanza RP0104/13/TGI/Gsbo rwasomwe tariki 21/06/2013 n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo, no mu bujurire mu rubanza RPA 0510/13/HC/KIG mu Rukiko Rukuru ku Kimihurura rwasomwe kuwa 10/04/2014 hose bahamije icyaha Jean Pierre UWIZEYIMANA umusore w’imyaka, icyo gihe, 23 cyo gufata ku ngufu umubyeyi Christine Ndabahagamye w’imyaka icyo gihe 46. Izi nkiko zahanishije uregwa igifungo cy’imyaka ine n’indishyi za miliyoni 4,500,000 y’u Rwanda n’ibihumbi magana atanu y’ihazabu.
Inzandiko z’iburanisha zivuga ko uyu musore yahengereye umugabo wa nyakwigendera agiye hanze kugura udukoresho ashuka uyu mugore wari urwaye ko bababoneye ikindi cyumba cyiza we n’umugabo we, maze aramwimura aba ari ho amusambanyiriza ku ngufu nk’uko byemejwe n’Urukiko.
Umugabo we avuga ko yaje agasanga uyu Uwizeyimana Jean Pierre, Manager wa Guest House yakingiranye mu cyumba umugore we ari kumusambanya agatabaza ariko ntihagire igikorwa kuko uyu mugizi wa nabi, wabihamijwe n’inkiko, yahise atoroka agafatwa hashize amezi atatu.
Rudacikirirwa ati “Uyu musore wakoraga ibi ubwe tukigera kuri Guest House yari yadufashije kuvana madam mu modoka kuko yari arwaye, yarabibonye ko ari umunyantege nke, ariko ararengera amufata ku ngufu, umuntu umubyaye!!”
Mu rukiko rukuru ho, aho Maxime Rudacikirwa umugabo wa Christine Ndabahagamye yari yajuririye indishyi yahawe, bitewe n’uko Guest House itigeze iryozwa ibyayibereyemo, Urukiko rwahamije ko Rudacikirwa ubujurire bwe nta shingiro bufite ko ndetse ahubwo ari we uciwe miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuko yajyanye iyi Guest House mu manza NTA SHINGIRO.
Maxime Rudacikirirwa avuga ko ibyo inkiko zategetse ari ‘akamaramaza’ ku butabera bw’u Rwanda, aho avuga ko bitumvikana uburyo birengagiza amafaranga umuryango we watakarije muri uru rubanza, n’agahinda (moral damage) watewe n’icyaha cyakorewe umugore we kugeza bimuvuriyemo gupfa.
Rudacikirirwa avuga ko yagaragarije Inkiko, ndetse yaneretse Umuseke, inzandiko nyinshi zigizwe n’amatike y’indege n’imodoka yakoresheje we n’umugore we mu ngendo hagati ya Kigali na Bujumbura, ubwo yabaga azana umugore we mu ikurikirana rubanza n’iperereza nk’uko yari yarabisabwe na Polisi.
Kuva mu kwezi kwa 10/2012 kugeza mu kwezi kwa 07/2013 Christine Ndabahagamye yari akiri mu Burundi akazana n’umugabo we mu Rwanda muri iki kibazo nk’uko yari yarabisabwe ndetse bigaragara mu nzandiko z’inzira n’aho bacumbikaga byose bikibitswe n’umugabo we. Uyu mubyeyi, Rudacikirwa avuga yari asigaye aza n’indege kuko uburwayi butatumaga abasha gukora urugendo rurerure n’imodoka.
Christine yaje kuremba kuko ubuvuzi yahabwaga ku buntu (nk’uko ikarita yari yarahawe na Leta ya Canada umugabo we afitiye kopi ibigaragaza) atashoboraga kububona muri aka karere no muri ibi bibazo yarimo. Akaba yarahabwaga ubuvuzi bw’ibanze mu gihe yari akiri ino.
Umugabo we agaragaza n’inyandiko za kompanyi y’indege, ko ubwo umugore we yagendaga bishyuye ticket y’indege irenzeho amafaranga y’ubukerererwe (kuko iya mbere yari kugenderaho yari yararangiye) umugore we agera mu Bubiligi yagiye muri Coma.
Rudacikirirwa ati “Kumujyana mu ndege byabaye ngombwa kwandika dusaba Brussels Airlines kuduha ‘chaise roulante’ agendaho, yavuye mu ndege mu Bubiligi ari muri Coma, yamaze mu Bubiligi iminsi itatu mu bitaro, akangutse bamukomezanya urugendo agera muri Canada aho yavurirwaga, agezeyo barababara cyane bamubwira ko bamubuze ngo akomeze avurwe, ndetse bamupimye basanga ‘tumeur’ yabaye nini cyane ntacyo bakimumariye bamuryamisha mu bitaro ngo ategereze urupfu.”
Christine Ndabahagamye yitabye Imana mu Ukwakira 2013, umugabo we mu gahinda kenshi yabwiye Umuseke ko atigeze anabasha kujya kumushyingura, ko byakozwe n’inshuti z’Abarundi n’Abanyarwanda baba Ontario aho yari atuye, kuko we nta bushobozi yari agifite ngo nibura ajye gushyingura umugore we.
Ati “Ibi byose byansigiye ishavu rikomeye, byanteye ubukene no hafi kwirukanwa ku kazi, umuryango wanjye warababajwe cyane rwose, ibyatubabaje kurenza ni uko nta butungane (ubutabera) twabonye mu Rwanda kugeza ubu.”
Uwakorewe icyaha yahinduwe umunyacyaha
Mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo ntibigeze baryoza Guest House URUREMBO inshingano yari ifite ku mukiliya wabo wahakorewe icyaha gikomeye, nubwo bwose aha muri uru rukiko bari bakomoje ku ngingo ibisobanura neza. Byatumye Rudacikirwa ajuririra mu Rukiko rukuru, mu ngendo yakoraga hagati ya Bujumbura na Kigali.
Mu myanzuro y’Urukiko Rukuru yo kuwa 10/04/2014 Rudacikirwa waregeraga indishyi avuga ko Guest House URUREMBO ifite ‘responsabilite’ mu cyaha cyakorewe umugore we mu cyumba cya Guest House, kigakorwa na Manager wa Guest House, gikorewe umukiliya wa Guest House, ariko Urukiko rwavuze ko nta shingiro ibi bifite ndetse rutegeka ko Rudacikirwa ahanirwa gushora iyi Guest House mu manza nta mpamvu. Acibwa miliyoni imwe y’indishyi agomba guha ba nyiri iyi Guest House yaboneyemo amabi akorerwa umugore we.
Mu nyandiko ndende y’iburanisha ryo mu rukiko rw’ibanza rwa Gasabo Urukiko rwanditse ko “rushingiye ku bivugwa mu gitabo 261 CCLIII ingingo ya 11 y’itegeko N°13/2004 ryo kuwa 17/05/2004 aho ivuga ko “ Ba shebuja n’abakoresha baryozwa ibyangijwe n’abakozi babo mu gihe bakora imirimo babashinze…” rusanga Manager wa Guest House URUREMBO Jean Pierre Uwizeyimana yaritwaje akazi yakoraga, yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato NDABAHAGAMYE Christine umugore wa RUDACIKIRA Maxime amufatirana kubera uburwayi, rusanga (Urukiko) kuba Rudacikirwa Maxime arega Guest House URUREMBO asaba indishyi NSANZUMUHIRE Theogene nyiri Guest House bifite ishingiro kuko serivisi yari yishyuwe kandi yagombaga guhabwa yangijwe n’umukozi wayo amusambanyiriza umugore kandi arwaye.”
Rudacikirwa aganira n’Umuseke ati “Mu gusoma urubanza ntabwo numva impamvu umucamanza yirengagije ibyo bari babonye mu iburanisha, akirengagiza pieces zigaragara nerekanye za miliyoni zirenga 20 y’amanyarwanda natakarije mu gukurikirana uru rubanza na madam, akirengagiza ishavu moral natewe n’ibyo nabonye mu Rwanda ndi umushyitsi, akirengagiza urupfu rw’umugore wanjye, akavana responsabilite kuri Guest House, akansabira indishyi z’akababaro za miliyoni eshanu gusa, bigeze mu rukuru hoho (mu Rukiko Rukuru) biba akamaramaza ho bampindura umunyacyaha.”
Mu nyanzuro y’Urukiko rukuru ku bujurire bw’indishyi Rudacikirwa aregera, handitse ko “Rusanga (Urukiko) nta kimenyetso na kimwe cyagaragarijwe Urukiko Rukuru cy’uburyo Guest House yaba yaragize uruhare mu kuba Christine yarasambanyijwe ku gahato na UWIZEYIMANA (uru rukiko narwo rwari rumaze kumuhamya icyaha mu bujurire yakoreye muri Guest House yari abereye Manager) ku buryo yacibwa (Guest House) indishyi.”
Uyu mugabo avuga ko bibabaje kubona arega abantu bamuhemukiye, akibaza uburyo Urukiko rumwe rwemeza ko yakorewe icyaha rukaba ari narwo ruhindukira rukamugira umunyacyaha muri dosiye imwe.
Umucamanza w’uru Rukiko Rukuru yavuze ko iriya ngingo ya 261, twavuze haruguru, n’ibyo umucamanza wo mu Rukiko rwisumbuye yayivuzeho, ngo asanga nta shingiro bifite kuko Uwizeyimana Jean Pierre nka Manager wa Guest House NTA NSHINGANO yari afite mu kazi ke zo gusambanya umuntu ku gahato.
Bityo ko basanga Guest House YARAREZWE KU MAHERERE (ni ibyanditswe n’Urukiko) bityo rusanga Rudacikirwa yarashoye Guest House AMAREMBO mu rubanza nta mpamvu ndetse iyi Guest House itsinze Rudacikirwa Maxime (umugabo wa nyakwigendera) kandi aciwe indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avocat bihwanya na miliyoni imwe y’amanyarwanda.
Gusa uru rukiko rugakomeza gusabira Rudacikirwa indishyi z’akababaro za miliyoni 4 500 000Rwf na 500 000Rwf y’ikurikiranarubanza bigomba gutangwa na UWIZEYIMANA (ubu afungiye muri gereza ya Gasabo) wakoze icyaha agahanishwa gufungwa imyaka ine.
Rudacikirirwa yabwiye Umuseke ko ibi biteye agahinda ndetse ari agashinyaguro kuri we n’umuryango we. Ati “Ku isi yose ni he wumvise Hotel iha inshingano umukozi wayo yo gufata ku ngufu abaclients bayigana ku buryo Urukiko ruvuga ngo nta nshingano yahawe mu kazi ke yo gusambanya abantu?!”
We ahamya ko ibyo abacamanza bakora ari ugushaka kuvana ‘responsabilite’ ya Guest House URUREMBO mu byabaye ku mugore we kugira ngo indishyi z’akababaro ahabwa zikomeze kuba nto cyane kuko zibarwa ku wakoze icyaha gusa.
Rudacikirirwa ati “Ingingo ihana kiriya cyaha ihera ku myaka irindwi kugeza ku 10, ariko Uwizeyimana yahanishijwe imyaka ine gusa ngo kuko ari ubwa mbere yari akurikiranywe ku cyaha nka kiriya, namwe nimunyumvire!! Ibyo narabyirengagije.
Ariko kuba Inkiko zo mu Rwanda zivuga ko Guest House intsinze kandi ariho umugore wanjye yafatiwe ku ngufu, agafatwa na Manager wa Guest, mu cyumba cya Guest bikabera mu maso yanjye ndi umuclient wabo, biteye isoni n’agahinda.”
Umunyamategeko wigenga utifuje ko dutangaza amazina ye waganiriye n’Umuseke kuri iki kibazo yavuze ko nyiri iyo Guest House afite inshingano zo gucungira umutekano abagana iyi Guest House kwaka serivisi, bityo ko umukiliya uhagiriye ikibazo, nk’icyo Ndabahagamye Christine yahagiriye, iyi Guest House ifite kuryozwa ibyangijwe.
UMUVUNYI yasanze nta karengane karimo!
Maxime Rudacikira yeretse Umuseke ibaruwa y’impapuro 10 yandikiye Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda agaragaza icyo yita akarengane yaboneye mu nkiko z’u Rwanda.
Mu ibaruwa Urwego rw’Umuvunyi rwamusubije tariki 28/10/2014 babanje kumubwira ingingo ya 81 y’itegeko Ngenga N°03/2012/OL rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, bityo ko basanga nta mpamvu yatuma urubanza rwe rusubirwamo, ndetse mu mwanzuro bati “Turasanga nta karengane kari mu rubanza (uru rubanza) ” rwasomewe mu Rukiko rukuru.
Ikibazo cy’uyu mugabo wahuye n’isanganya mu Rwanda ari umushyitsi cyabaye mpuzamahanga, Rudacikirwa agaragaza amabaruwa arindwi Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yandikiye iy’u Rwanda ibasaba gufasha no gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage wabo.
Agaragaza ibaruwa Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura yandikiye Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ibasaba gukurikirana ikibazo cy’uyu muturage w’u Burundi.
Agaragaza kandi ibaruwa we yandikiye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda mu 2012 (yari Tharcisse Karugarama) amumenyesha ikibazo cye amusaba kugikurikirana kuko asanga arenganywa.
Kuri ibi byose avuga ko nta gisubizo cyangwa ubutungane yigeze ahabwa.
Ati “Abategetsi b’i Burundi barambwiye bati none ga Rudacikirwa uragira ngo dutere u Rwanda turwane?! twakoze ibishoboka ntako tutagize twarananiwe.
Abarundi bamenye ikibazo cyanjye barumiwe, bahora bibaza ko mu Rwanda ari ahantu hatandukanye, hari ubutungane (ubutabera) hari abayobozi n’inzego zikora neza, ariko booose ubu barumiwe mu gihe babonye ibintu nakorewe mu Rwanda n’ibyo ubutungane bwaho bwankoreye.”
UBU
Ingorane zabaye mu Burundi zatumye Maxime Rucikirirwa ananirwa kugaruka mu Rwanda gukurikirana ikibazo cye, aho abashije kugarukira mu mwaka ushize, Urwego rw’Umuvunyi rwongeye kumwandikira bwa kabiri ko nta karengane rwasanze mu kibazo cye.
Maxime Rudacikirirwa avuga ko kuba icyaha cyarabereye muri Guest House, kigakorwa n’umuyobozi muri iyi Guest House ari mu kazi bitavanaho inshingano z’iyi Guest House zo kumwishyura indishyi z’akababaro yatewe.
Rudacikirirwa yagejeje ikibazo cye no mu biro by’Umukuru w’igihugu, bongera kumwohereza ku rwego rw’Umuvunyi ngo rwumve ikibazo cye.
Mu ibaruwa Urwego rw’Umuvunyi rwamwandikiye umwaka ushize ruvuga ko
“Kuba urukiko rwarashingiye ku ngingo ya 258 y’itegeko ryo kuwa 30/07/1988 ryerekeye ibyerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano aho iteganya ko ‘igikorwa cyose cy’umuntu cyangirijeundi gitegeka nyir’ugukora ikosa rigikomokaho kuriha ibyangiritse’ rwaremeje ko kuba RUDACIKIRIRWA yarareze URUREMBO Guest House hari igihombo byayiteje cy’ikurikiranarubanza no gushaka abunganira mu nkiko kandi ataragombaga kuyirega, rukamutegeka kwishyura miliyoni imwe, NTA KARENGANE KARIMO.
Kubera impamvu zimaze gusobanurwa, turasanga nta karengane, kaba agashingiye ku mategeko cyangwa agashingiye ku bimenyetso, kagaragara mu rubanza rusabirwa gusubirwamo.”
Rudacikirirwa avuga ko akarengane ke kagaragarira buri wese abwiye ikibazo yagize ariko byagera ku ufata icyemezo ibintu bigahita bihinduka.
Avuga ko agifite ikizere hari ubwo ubutabera bw’u Rwanda buzabona akarengane ke bukamurenganura nubwo ikibazo cye kimaze imyaka ine, kandi atazacogora gukomeza kugikurikirana.
UMUSEKE.RW