Site icon Rugali – Amakuru

GUHANGANA MU BITEKEREZO NTIBISHOBOKA MU RWANDA KUKO KAGAME YAFUNZE INZUGI ZOSE

Abatagira ikinyabupfura nka Habineza wa Green Party cg batabatijwe mu izina rya FPR nta mahirwe yo gutambutsa ibitekerezo byabo mu Rwanda rwa Kagame. Ingabire yashimangiye ko yifuriza ineza abanyarwanda bose. Kagame aramutanze amushumurije ibinyamakuru bye (lynchage médiatique). Bagiye kumugerekaho urusyo rwa jenoside. U Rwanda rwahindutse AHACECEKERWA, ibitekerezo byubaka nabyo ntibishobora kubona uko bitambuka igihe bivuguruza cg binenga Kagame.

Kagame ashimangiye ibyo Amerika yamureze ko yimye abanyarwanda amahirwe yo kwihindurira ubutegetsi binyuze mu nzira y’amahoro. Hagiye gukurikiraho iki? Amazi yaba agiye kwishakira inzira ? Impunzi z‘abanyarwanda zitageze kuli 1% ngo nizo zimaze gutaha nyuma y’uko icyemezo cyo guca ubuhunzi ku banyarwanda gifashwe hashize hafi amezi 9. Hari icyakozwe na Leta y’agatsiko gishishikariza impunzi gutaha? Hirya no hino mu gihugu abahinzi babuze amasoko y’umusaruro wabo.

Igenamigambi mu buhinzi ryaba ribifitemo uruhare? Guverineri Gatabazi akoresheje ingufu ngo arashaka guca abana b’inzererezi mu mihanda mu kwezi kumwe gusa. Nta gisubizo kirambye atanga. Abadepite ba Kagame mu „Nteko ihabwa amategeko“ngo barahiriye kurangiza neza imirimo yabo yo guceceka.

Exit mobile version