RDF yahakanye kwinjira ku butaka bwa Congo ihiga FDLR
na Cyprien Niyomwungeri
Igisirikare cy’u Rwanda cyahakanye amakuru yavugaga ko mu mpera z’icyumweru gishize hari abasirikare bacyo baba barinjiye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahiga abarwanyi ba FDLR.
Ejo tariki 19 Mata 2016 Radio Okapi yanditse ko yatangarijwe n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu karere ka 34 k’ingabo za Congo, FARDC, Capt. Guillaue Ndjike Kaiko, ko iperereza bakoze ryemeza ko kuwa 16 Mata hari amagana y’abasirikare b’u Rwanda bigaruriye agace ka Chegera, ko mu birometero nka 30 byo mu Majyaruguru ya Goma.
Capt. Guillaue Ndjike Kaiko, yavuze ko abaturage n’abayobozi muri ako gace bahamije ko izo ngabo z’u Rwanda ngo zahigaga abarwanyi ba FDLR mu rwunge rw’amashuri rwa Buhumba.
Mu kiganiro n’Umuvugizi wungirije w’igisirikare cy’u Rwanda, Lt.Col.Rene Ngendahimana, yabwiye IGIHE ko ayo makuru atariyo.
Yagize ati “Ayo makuru ni ibinyoma ntabwo twigeze tujya muri Congo. Nta kuri kurimo ababitanga nibo bafite icyo bagamije. Iyo tujyayo mwari kubimenya kuko kwinjira ku mupaka abantu bose baba bareba.”
Abajijwe niba nta ngamba zihariye zashyizweho mu rwego rwo gucunga umutekano nyuma y’ibitero bya hato na hato by’abarwanyi ba FDLR, Lt Col Ngendahimana yagize ati “ Ingamba zo zihoraho zo gucunga umutekano w’igihugu ku buryo buhamye, ntabwo ari ukuvuga ngo ducunga umutekano kubera turiya dutero shuma twa FDLR.”
Mu itangazo ryari ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo z’Igihugu nyuma y’igitero cyagabwe kuri Station ya Polisi ya Bugeshi i Rubavu kuwa Gatandatu, ryavugaga ko bikekwako baba ari abarwanyi ba FDLR bakigabye.
Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, yavuze ko na n’ubu iperereza rigikorwa ngo hamenyekane niba koko abarwanyi ba FDLR aribo babiri inyuma, ati “ biracyakurikiranwa.”
Abarwanyi ba FDLR bakunze kugaba ibitero bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda cyane cyane mu gace k’Amajyaruguru n’u Burengerazuba.
Mu kwezi gushize umwe mu basirikare wari wambaye impuzankano y’ingabo za FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu gitero bikekwa ko cyagabwe n’abarwanyi ba FDLR.
Mu mpera z’icyumweru gishize kandi abarwanyi bikekwako ari abo muri uyu mutwe nabwo bagabye igitero kuri station ya Polisi mu Karere ka Rubavu gusa abasirikare b’u Rwanda barabamenesha basubira muri RDC.