KAGAME NA FPR BONGEYE KURUNDA ABAHUTU B’IBIKORESHO BITAGIZE ICYO BYUNGUYE MU NTEKO ISHINGA AMATEGEKO AHO KUBAHA UBURENGANZIRA BWABO KU BAPFU BABO MU GIHE UMUYAGA W’IMPINDUKA URIMO GUKOMANGA I BWANAMUKARI
Kuva u Rwanda rwabaho ubu nibwo rutegetswe nabi kubera kamere bwite ya Paul Kagame wakuze nabi akaba amaze imyaka 60 y’amavuko irenga yarabuze gihana aho ibikorwa bye mu by’ukuri bidahuye n’imyaka ye. Ubusanzwe umuntu ukuze arangwa no kuvugisha ukuri, kugira impuhwe, kutongera kuba inkundarubyino, kwiyubaha no gushaka icyagirira abandi akamaro.
Izi ndangagaciro zose ndondoye Kagame nta n’imwe yigirira. Paul Kagame amaze imyaka 28 yose yica ABAHUTU ubwoko bwanjye, abacenga, abarindagiza, abajijisha, abicisha inzara byagambiriwe, afata bamwe muri bo akabaha imyanya ya politiki ya nyirarureshwa yamara kuyibicazamo akababuza kurengera ABAHUTU bene wabo ahubwo akabategeka gutora amategeko aniga benewabo.
Icyo twasabye FPR na Paul KAGAME guhera mu 1994 kugeza aya magingo ni UGUHA ABAHUTU UBURENGANZIRA KU BAPFU BABO BAKABIBUKA KANDI BAKABARIRIRA NK’UKO YABUHAYE ABATUTSI KU BAPFU BABO BAKABARIRIRA. Icyo kintu igihe cyose Kagame ataragikora, u Rwanda ruzahorana ingorane. Ubu rero Kagame na FPR aho bukera barashyira ABAHUTU mu badepite mu rwego rwo kujijisha amahanga n’abandi batazi ukuri ku bibera mu Rwanda.
Aya matora yo kurangiza umuhango kandi abaye mu gihe Kagame bibonekera buri wese ko afite ubwoba ko umunota ku munota ashobora gukurwa ku butegetsi kuko FLN irimo kurwanira mu majyepfo y’u Rwanda ifite abafana benshi mu baturage no mu ngabo za Paul KAGAME zamurambiwe kubera ingoma ye itagira imbabazi na nke.
Byonyine kuba byumvikana mu matwi ya Paul KAGAME ko ku butaka bw’u Rwanda hari abamurwanya, birahagije ngo umuyaga w’impinduka utangire uhuhe mu bitekerezo by’abanyarwanda. Aya matora ntacyo yunguye umuryango nyarwanda kandi nta n’icyizere atanga kuri ejo hazaza h’igihugu kimaze imyaka 24 kiyobowe n’agatsiko k’abatutsi b’abicanyi n’abajura ruharwa, ubutegetsi bufata ABAHUTU nk’ibigoryi, ubutegetsi butegeka kinyamanswa, ubutegetsi bwagize ABAHUTU ibicibwa mu gihugu nabo bari bakwiye kugiraho UBURENGANZIRA bungana n’ubwa bagenzi babo b’abatutsi….
Perezida Paul KAGAME atwemereye gushyingura abacu mu cyubahiro, ibindi byose bishobora kumvikanwaho ndetse nagira ngo nibire FPR ibanga ko IHAYE UBURENGANZIRA ABAHUTU BAGASHYINGURA MU CYUBAHIRO ABABO FPR YISHE KANDI IKEMERA KO YABISHE, NDEMEZA KO ABAHUNZE BOSE BAHITA BATAHA KU BUSHAKE BWABO
Eric Udahemuka