Site icon Rugali – Amakuru

Guha imyanya Frank Habineza na Mukabunani, Kagame yashakaga icyo azajya akinga mu maso abakomeje kumwotsa igitutu ngo yemere demokarasi isesuye

Green Party na PS-Imberakuri zatsindiye imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko. Bwa mbere Ishyaka Green Party na PS -Imberakuri zabonye amajwi 5% aziha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho buri rimwe ryegukanye imyanya ibiri muri 53 yahatanirwaga n’amashyaka n’abakandida bigenga.

Nyuma y’ibarura ry’amajwi yose, Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko Umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka yifatanyije nawo mu matora y’Abadepite,wakomeje kuza ku isonga n’amajwi y’agateganyo 74%.

Bivuze ko yegukanye intebe 40 muri 53. Green Party na PS Imberakuri nk’amashyaka atavuga rumwe na leta buri ryose ribona amajwi 5%.

Aya mashyaka abiri yabonye 5% bwa mbere, Prof Mbanda yahise atangaza ko buri ryose ryabonye intebe ebyiri, ebyiri mu Nteko. PL yabonye imyanya 4, PSD ibona imyanya 5.

Abakandida bigenga nta n’umwe wigeze ageza amajwi 5% akenewe kugira ngo bicare mu Nteko.

Byari ku nshuro ya mbere Ishyaka Green Party ryitabiriye amatora y’Abadepite ariko ryari mu matora aheruka y’Umukuru w’igihugu, aho umukandida waryo Dr Frank Habineza yabonye amajwi 0.48%.

Umuyobozi w’iri shyaka Dr Frank Habineza ubimburira abandi ku rutonde rw’abakandida, agakurikirwa n’Umunyamabanga Mukuru waryo, Ntezimana Jean Claude, ni bo babaye Abadepite.

Ishyaka PS Imberakuri ryari ryatsinzwe ayo mu 2013 ariko kuri iyi nshuro ribonye imyanya mu Nteko, aho Perezida waryo Mukabunani Christine na Niyorurema Jean Rene, ari bo bazarihagararira mu Nteko.

Nk’ibisanzwe, FPR Inkotanyi ni yo yabonye intebe nyinshi mu Nteko ariko zagabanutse imwe ugereranyije na manda y’Umutwe w’Abadepite icyuye igihe; PSD yatakaje ebyiri naho PL imwe.

Perezida wa Green Party, Dr Frank Habineza, akimenya ko batsindiye imyanya ibiri mu Nteko yabwiye IGIHE ko ari intambwe ikomeye bateye n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Tubyakiriye neza turishishimye kuko ni intambwe nziza duteye nk’ishyaka ariko ni n’intambwe nziza duteye nk’igihugu cy’u Rwanda giteye.”

Habineza yakomeje avuga ko ari ibyishimo kubona ishyaka rye ribonye imyanya mu Nteko, bakazafatanya n’abandi gutanga ibitekerezo, banashyira mu bikorwa imigabo n’imigambi yaryo.

Perezida wa PS Imberakuri, na we yabwiye IGIHE ko bashimira cyane Abanyarwanda babatoye n’abandi bose bagiye bafatanya n’abayobozi b’inzego z’ibanze babakiriye.

Yakomeje avuga ko ‘icyizere bagiriye ishyaka rye, bazakizirikana bagashyira mu bikorwa ibyo bagiye babasezeranya mu kwiyamamaza’.

Abadepite PL izinjirana mu Nteko ni Mukabalisa Donatille uriyobora, akaba aria nawe wayoboraga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ucyuye igihe; Munyangeyo Théogène nawe wari Umudepite; Dr Mbonimana Gamariel na Mukayijore Suzanne.

Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome, Nyirahirwa Veneranda, Hindura Jean Pierre, Rutayisire Georgette na Muhakwa Valens ni bo badepite bazahagararira PSD.

Aba badepite 53 bariyongeraho babiri batorewe guhagararira urubyiruko ari bo; Kamanzi Erneste na Maniriho Clarisse. Bariyongeraho Mussolini Eugene uzahagararira abafite ubumuga n’abandi 24 bazahagararira abagore muri buri Ntara, babe 80.

Urutonde rw’abakandida ba FPR 40 batsindiye imyanya mu Nteko

Perezida wa PS Imberakuri Mukabunani umwe mu bazarihagararira mu Nteko

Perezida wa Green Party, Habineza, yavuze ko kuba binjiye mu Nteko ari intambwe ikomeye bateye

Exit mobile version