Ibiciro by’ibiribwa cyane ibikenerwa na benshi hirya no hino ku masoko bikomeje kuzamuka ku buryo hari aho usanga byarikubye kabiri mu gihe kitarengeje amezi 3.
Gusa ikibabaje nuko mu Rwanda ntawe utinyuka ngo avuge imwe mu mpamvu ibitera harimo kuba Kagame yarafunze umupaka na Uganda ndetse no kuba u Rwanda rubanye nabi n’igihugu cy’u Burundi kandi biturutse kuri Kagame.
Kagame na FPR nibareba nabi bashobora kuzagira ingorane ziturutse ku banyarwanda benshi bashonje kuko biriya bakomeje gukora barasa abanyarwanda basuhukira Uganda gushaka ibiryo kubera inzara.
Kagame narebe ukuntu yafungura umupaka wa Uganda kuko niwe wawufunze. Ibyo gukomeza kubeshya ko ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu Rwanda biri guterwa nizindi mpamvu ntushyiremo ifungwa ry’umupaka na Uganda nukubeshya abanyarwanda. Nawe iyumvire uburyo ijwi ry’amerika ribivuga.