Site icon Rugali – Amakuru

Gufunga Diane Rwigara rimwe mu makosa Kagame yakoze mu mwaka wa 2018

Iyo Paul Kagame yiba amajwi Diane Rwigara cyangwa akamwangira kwiyimamaza ariko ntamufunge ntabwo amahanga n’abanyarwanda benshi bari gupfa bamenye Diane Rwigara n’ingoyi Kagame yashyize ku banyarwanda. Iri hubuka n’ubuswa bwaranze Paul Kagame n’agatsiko bafunga Diane na Adeline Rwigara byashegeje ingoma y’igitugu yabo none nkuko twabyumvise mw’ijambo risoza umwaka wa 2018 biragaragara ko Paul Kagame atangiranye ubwoba uyu mwaka mushya wa 2019.

Kagame wibwiraga ko ari igihangange yirirwa yikubita ku gituza ngo ntawamuhangara ubu yabaye nka ya ntare ishaje yirirwa irisha kubera kubura inyamaswa yica cyangwa kubura ubushobozi. Nawe se Kagame utangiranye umwaka yikanga RNC, FDLR, Uganda, Burundi reka ntiwareba FLN ya Sankara murumva koko uyu mwaka azawurya cyangwa uzamurya? Reka tubitege amaso uwapfuye yarihuse!

Exit mobile version