Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko Nsabimana ’Sankara’ Callixte umaze igihe kinini yigamba guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yafashwe ndetse ko inzego zibishinzwe zizamushyikiriza ubucamanza mu gihe cya vuba.
Minisitiri Sezibera yabwiye itangazamakuru ko kuri uyu wa Kabiri u Rwanda rwagejeje ku bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ikibazo cy’abantu bayoboye imitwe yitwara gisirikare imyinshi ikorera muri RDC, muri iyi minsi bamwe bishyize hamwe bashyiraho ikitwa P5.
Bamwe mu bayobozi b’iyo mitwe bamaze iminsi bigamba ko bagiye gutera u Rwanda, bamwe bavuga ko bagiye kwica abanyarwanda, ko muri za Nyungwe badashaka ko abakerarugendo bajyayo, bamwe banabeshya ko bafashe ibice by’u Rwanda bimwe muri Nyungwe n’ahandi.
Minisitiri Sezibera yavuze ko umwe muri bo ’Sankara Callixte Nsabimana’, uvuga ko ari umuvugizi w’umutwe wa politiki, MRCD, udahwema kwigamba ibikorwa by’ubugizi bwa nabi nk’igitero cyagabwe i Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, umwaka ushize ndetse n’icya Kitabi yafashwe ari mu Rwanda ndetse agiye gushyikirizwa ubutabera.
Ati “Hari uwiyita Majoro Sankara Callixte Nsabimana nawe umaze iminsi avuga ko yafashe Nyungwe, yigambya bya bitero byishe abantu za Kitabi n’ahandi, akajya ku maradiyo akabivuga, akajya ku maradiyo akavuga ko azakora n’ibindi, ko ibyo bidahagije hari n’ibindi ashaka kuzakora, akajya ku maradiyo akigamba urupfu rw’abanyarwanda, imodoka batwitse icyo gihe”.
“Ibyo twabasobanuriye ko icya mbere ntabwo bazabishobora kandi ko twebwe nka leta y’u Rwanda itazabyihanganira, akaba ari yo mpamvu dukoranye n’abandi mu nzego zitandukanye, Maj. Sankara yagaruwe mu Rwanda hano, akaba inzego zibishinzwe ziri bumushyikirize ubucamanza kugira ngo asobanure ibyo bintu akora”.
Yakomeje avuga ko Sankara yafashwe wenyine kuko abo yavugaga bafatanya biciwe mu bitero byo muri Nyungwe. Ntiyashimye gutangaza igihugu Sankara yafatiwemo n’ubufatanye bwagejeje kuri iki gikorwa cyo kumufata
Ati “Sankara amaze igihe mu Rwanda. Ibihugu twakoranye ni byinshi. Icya ngombwa ni uko ari hano kandi turashimira ibihugu twafatanyije”.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko arirwo rufunze Nsabimana Callixte uzwi cyane ku izina rya Sankara mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha aregwa.
Uyu mugabo yari amaze iminsi ashakishwa n’ubutabera kubera ibyaha bitandukanye aregwa byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo kurema umutwe witwara gisirikare utemewe, gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura.
Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiriye amakuru avuga ko Nsabimana Callixte uzwi nka Sankara yafatiwe mu Birwa bya Comores, akoherezwa mu Rwanda.
Minisitiri Sezibera yanavuze ko u Rwanda rwasabye abahagarariye ibihugu byabo ubufatanye mu gukurikirana abandi bagamije kwica abanyarwanda no guhungabanya iterambere ryabo.
Abo barimo Rusesabagina Paul uri mu Bubiligi rimwe na rimwe akaba muri Amerika, hari Maj. Ntilikina Faustin uri mu Bufaransa, Kayumba Nyamwasa muri Afurika y’Epfo, Himbara David uba muri Canada n’abandi.
U Rwanda rusanzwe rwaratanze impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi aba bayobozi b’imitwe ihiga guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ibyo wamenya kuri ’Callixte Nsabimana Sankara’
Sankara akomoka mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, ababyeyi be bishwe muri Jenoside akiri muto. We na mushiki we barezwe na Rangira Adrien wabaye umwe mu badepite ba mbere u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Se wa Rangira na Se wa Sankara baravukanaga. Rangira avuga ko yafashije Sankara akajya kwiga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare, gusa ngo kubera uburyo yari afite imyitwarire igoye biza kurangira yirukanywe ajya gukomereza amasomo i Rwamagana.
Sankara yarangije amashuri yisumbuye ajya kwiga mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR), Mu 2008 yirukanywe akekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ashingiye ku moko. Icyo gihe yigaga mu mwaka wa Kane mu ishami ry’amategeko.
Rangira yigeze kubwira IGIHE ati “Kaminuza yabonye ko [Sankara] yashatse gucamo ibice abanyeshuri agamije kubayobora, baramwirukana. Bamwirukana bavuze ko azana amacakubiri muri Kaminuza. Ntabwo ari uko yari abuze ubwenge, ubusanzwe mu ishuri yaratsindaga cyane.”
Nyuma yo kwitabaza inzego zitandukanye Sankara yarangirije amasomo muri ULK. Yatangiye kujya mu itangazamakuru yandika inyandiko zivuga ‘amagambo ameze nk’ariya avuga muri iki gihe’ maze inzego zishinzwe iperereza ziza kumuhamagaza zishaka kumubaza ibyo yandika.
Yahise atorokera muri Kenya ahamagara Rangira amugarura mu Rwanda. Mu 2013 ngo Sankara yaje kuriganya amafaranga agera kuri miliyoni eshatu Habimana Kizito wigisha muri kaminuza wari wamwizeye akamugira umucungamari wa restaurant Tam Tam yari amaze gukodesha, iyo restaurant. Ayo mafaranga niyo Nsabimana Callixte yakoresheje atoroka ajya muri Afurika y’Epfo.
Uyu Sankara yumvikanye cyane mu manza z’abaregwaga ibyaha byo gushaka guhungabanya umudendezo w’igihugu nko mu rwa Kizito Mihigo na bagenzi be. Yongeye kumvikana yigamba ibitero byishe abaturage mu bice byegereye Nyungwe.
Igihe.com