Benshi mwakomeje gusaba niba hari uburyo twafasha Karasira Aimable, ndabamenyesha ko hashyizweho uburyo uwifuza wese kumufasha ko yanyuza ubufasha bw’amafaranga ku kigega cyafunguwe mw’izina rya Karasira Aimable ku rubuga rwa GoFundMe.
Gufasha Karasira Aimable akaba ari bumwe mu buryo twakoresha twumwereka ko we n’abandi banyarwanda bari mu gihugu biyemeje kutemera CISHWAHA ya Kagame na FPR Inkotanyi ko tubashyigikiye.
Abatazi Aimable Karasira akaba ari umunyarwanda wari umwarimu muri kaminuza y’u Rwanda. Yerekanye ubutwari budashanzwe igihe yiyemezaga kuvuga ibitagenda mu Rwanda cyane cyane akarengane n’ihohoterwa rikorwa n’ingoma ya Kagame na FPR Inkotanyi azi neza ko ashobora kubizira nkuko byagenze kubandi bantu benshi nka ba Kizito Mihigo n’abandi.
Usibye kwibasirwa n’abamwe mu bagize ingoma ya FPR harimo Bamporiki, Aimable Karasira yirukanywe ku kazi ke azira gusa kuba yaratinyutse kuvuga ibyo Kagame na FPR baba badashaka ko abanyarwanda bavuga bamagana akarengana n’urugoma rukorerwa abanyarwanda benshi.
Gufasha Aimable Karasira n’ikimenyetso kizamugaragariza hamwe n’abandi nkawe ko turi kumwe nabo mu rugamba rwo kurwanira ubutabera, uburinganire n’amahoro ahamye mu Rwanda. Kumufasha rero niyo mahirwe ya buri muntu yo kumwereka ko tumushyigikiye ntazagire icyo atuburana kandi twese turi guharanira ibintu bimwe ariko we akaba ari aho urugamba nyarwo ruri kubera. Sanga kandi wegere abandi banyarwanda benshi bari basanzwe bafasha Aimable Karasira nawe ushyireho akawe.
ICYITONDERWA: Amafaranga yose azakusanywa atanzwe kuri uru ruguga rwa GoFundMe azoherezwa Prof Aimable Karasira hakoreshejwe uburyo bwabonetse bwizewe bwo kumugezaho ayo mafaranga muzaba mwatanze. Reka dushimire abantu bose bazagira ubumuntu bwo gufasha uyu muvandimwe Aimable Karasira.