Site icon Rugali – Amakuru

Guca inzigo nyuma ya Jenoside n’ubundi bwicanyi bwose bwabaye mu gihugu kuva 1894 kugeza ubu

Guca inzigo nyuma ya Jenoside n’ubundi bwicanyi bwose bwabaye mu gihugu kuva 1894 kugeza ubu ni ngombwa mu rwego rwo kongera kubaka igihugu kimwe kandi abagituye bakibonanamo.

Umubano w’imiryango myinshi wajemo umwijima kuva inkundura yo gukuraho ubwami no gushaka ubwigenge yatangira, uza kuba mubi muw’1959 ubwo Abanyarwanda batakarizaga ubuzima muri ibyo bikorwa mu by’ukuri bya politiki, ariko nyamara byibasiraga imiryango hashingiwe ku byiswe amoko.

Byarakomeje mu bihe byinshi no mu buryo bunyuranye kugeza ubwo FPR iteye u Rwanda 1990 na yo biza kugaragara ko igenda yica abantu igendeye ku byiswe amoko; aho yibasiraga Abanyarwanda bo mu cyiswe ubwoko bw’Abahutu babaga batuye cyangwa babarizwa mu gice kigenzurwa nayo. 1994 habayeho amahano arenze urugero ubwo habaga Jenocide yakorewe abiswe Abatutsi, bibasiwe nk’ubwoko. Nyuma y’ayo ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi bwari bumaze guhirika ubwa MRND bwakomeje kwica Abanyarwanda cyane cyane bushingiye ku byiswe ubwoko babarizwamo.

Abanyarwanda benshi kandi bagiye baca ruhinga nyuma bakihorera ku giti cyabo ku buryo nta gushidikanya ko usibye kurenzaho u Rwanda rwuzuye inzigo mu buryo bwose nk’uko twabyerekanye haruguru.

Bityo rero dukurikije uko abakurambere bacu bahujwe n’umwami w’igihugu bacaga inzigo nkuko twabibonye haruguru, hakaba hakenewe gushakisha urumuri rushya. Ni muri urwo RANP-Abaryankuna duhamya ko mu rwego rwo gukemura amakimbirane burundu hagati y’imiryango amoko n’ibyiswe amoko mu Banyarwanda hagomba gutegurwa gahunda y’umuhango wo guca inzigo hakitabwa ku gihe igihugu kigezemo, n’inzego z’ubuyobozi zihari ndetse n’imyubakire y’umuryango nyarwanda. Maze Umuyobozi mukuru w’Igihugu akaba izingiro ry’uwo muhango.

Nk’Uko icyunamo cya Gicurasi cyahoze mu mihango y’ingenzi kuva u Rwanda rwakuburwa na Ruganzu II Ndoli mu kinyejana cya 15 kugeza mu kinyejana cya 20 aho uwo muhango n’indi yarisanzwe mu muco nyarwanda igirira Abanyarwanda akamaro yavananyweho n’ubutegetsi bw’abakoloni, nkuko kandi kwibuka jenoside y’akorewe Abatutsi ari umuhango ngaruka mwaka, uyu muhango wo guca inzigo mu gihugu nawo uzajya uba umuhango ngaruka mwaka, uhabwe ingufu nk’iz’icyunamo cya Gicurasi cyari gifite mu mateka y’Abanyarwanda.

Umunsi ngarukamwaka wo guca inzigo, ntuzakuraho indi minsi Abanyarwanda bahitamo ko ikomeza kuzirikanwa nko kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa iyindi, ahubwo bizakorwa ku buryo byuzuzanya kandi bigatanga umusaruro ukomeye mu nzira yo kunga no kubanisha neza Abanyarwanda.

Nyuma yo gushyiraho ubuyobozi bubereye Abanyarwanda bose, hazategurwa umuhango wo guca inzigo mu Banyarwanda.

Impinduramatwara Gacanzigo igamije Kurandurana n’imizi inzigo yabaye karande mu banyarwanda, biciye mu bikorwa byo Guca inzigo no kunamura icumu hashyirwaho iherezo ku Ntambara Umunyarwanda arwana n’Umunyarwanda

Uko bizakorwa.

Bitewe ni uko BURI MUNYARWANDA azagira uruhare muri uyu muhango, bizagira ingararuka nziza ku mibanire y’Abanyarwanda bose.

Twese hamwe ntawusigaye, nta kurobanura, nta nzigo cyangwa inzika, nta bujiji cyangwa ubwoba, twamagane ikibi, duharanire icyiza twimure inzigo twimike igihango cy’amahoro!

Iyi nkurumwayiteguriwe n’Ubuyobozi bw’Igisata cyo Guca Inzigo no Kunamura icumu biciye muri komisiyo zacyo zose uko ari enye:

Komisiyo yo Guca Inzigo no kunamura Icumu,

Komisiyo y’Amategeko n’Ubutabera,

Komisiyo y’Amateka n’Umuco by’Igihugu na

Komisiyo y’Uburenganzira n’Inshingano.

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri
Email: abaryankuna.info@gmail.com
Facebook; RANP Abaryankuna
Twitter: @abaryankuna
YouTube: kumugaragaro info

Exit mobile version