Hakwiye kuba autopsie ikozwe n’abahanga kabuhariwe badafite aho babogamiye, batari abo kwa mpatsibihugu bo muri Occident cg badashobora kugurwa na bo, maze isi yose yababajwe n’urupfu rutunguranye cyane rwa Nyicubahiro Perezida Nkurunziza imenye mu kuri icyamwishe.
Niba ari umutima koko wahagaze tukabimenya tukamenya n’impamvu zatumye umutima we uhagarara. Ese Perezida Nkurunziza yarasanzwe arwara umuvuduko w’amaraso/ high blood pressure/ tension arterielle? Ku ruhe rwego?
Kuva ryari? Niba ari uburozi bwamwishe kandi nkuko bivugwa, nabyo tubimenye imvaho, ubwo ari bwo, umunsi yabuhaweho n’isaha bityo bitange kumenya aho yabuherewe, uwabumuhaye n’uwamutumye kumuroga.
Nibamushyingura ibi bidakozwe, iby’urupfu rwa Perezida Nkurunziza bizahora ari amayobera, bizahora ari ikibazo gikomeye/ kiremereye kuri famille politique ye CNDD- FDD, ku umuryango we bwite, ku gihugu, ku barundi bose, n’akarere k’ibiyaga bigari by’Afrika.
AbaDMI n’intore-Inkotanyi na ba mujeri b’abarundi bazakomeza bavuge ibinyoma byabo bavuga ubu ko Perezida Nkurunziza yishwe na bagenzi be b’abaDD barimo na Perezida mushya General NEVA. Leta ye nikureho urwo rujijo ice amazimwe.
By Anastase Gasana