Hashize amezi atatu Minisiteri y’Uburezi ihagaritse by’agateganyo amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe, ndetse abanyeshuri bayigaga basabwa gusubira iwabo. Abafite ibikorwa by’ubucuruzi muri centre ya Gitwe baravuga ko ibi byabateye igihombo kuko serivisi n’ibikorwa byabo byayobokwaga n’abanyeshuri. Hari n’abafunze imiryango.
Agace karimo ibikorwa remezo nk’ibi by’amashuri gakunze kuganwa n’abashoramari kugira ngo bacuruze serivisi n’ibikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’abanyeshuri.
Muri Werurwe, MINEDUC yafashe ikemezo cyo guhagarika amashami atatu ya Kaminuza ya Gitwe nyuma y’igenzura ryari ryakozwe rikerekana ko hari ibipimo ngenderwaho iri shuri ritari ryujuje.
Iri shuri ryahise rinasabwa gucyura abanyeshuri bigaga aya mashami, ryahise risezerera abanyeshuri bagera kuri 1 300, ubu abanyeshuri basigaye muri Kaminuza ya Gitwe ntibarenga 200.
Umuseke washatse kumenya uko ubuzima buhagaze mu baturage batuye hafi y’iri shuri, bamwe muri bo baravuga ko imibereho igoye kuko bari batunzwe n’icyashara cy’abanyeshuri b’iri shuri risigaranye umubare muto w’abanyeshuri.
Mu Kagari ka Murama, mu mudugudu wa Karambo aho Kaminuza ya Gitwe ikorera, kuva ku muturage ukora imirimo iciriritse kugeza ku muturage ufite ubushobozi, bose bagaragaza ingaruka mbi z’iki kemezo.
Zimwe mu nzu zitunganya umusatsi muri mugi wa Gitwe zatangiye gufunga, abazikoragamo bavuga ko bari bamaze amezi atatu batabona abakiliya bagahitamo gutanga inzu z’abandi kuko bishyuraga ubukode batagize icyo binjiza.
Ntivuguruzwa Vedaste ukora umurimo wo kogosha we yakomeje gushakisha, avuga ko ukwezi kumwe yinjizaga ibihumbi 80 Frw, ubu akaba adakorera n’ibihumbi 50 Frw. Kuri we avuga ko nibikomeza gutya azimukira ahandi akava muri Gitwe.
Umubare munini w’abanyeshuri bari batuye mu mudugudu wa Karambo bajyaga guhahira mu isoko riherereye muri Centre ya Gitwe. Abahacururiza bamwe bahagaritse ibikorwa.
Ku isaaha ya Saa 10h30 ubwo Umuseke wageraga kuri iri soko, Musabyimana Rose ucururiza muri soko, aravuga ko kuva mu gitondo amaze gucuruza igiceri cya 100 Frw. Aravugana agahinda k’igihombo ari kugira muri iyi misni.
Uyu mubyeyi uvuga ko benshi mu bacururiza muri soko bafashe umweenda muri za banki, avuga ko amaherezo ibi bigo by’imari bizabajyana mu butabera cyangwa bigateza cyamunara imwe mu mitungo yabo.
Ati ”Ku munsi nungukaga ibihumbi 17, ariko ubu kubera igihombo nta kintu tukibasha kubona, nashoraga amafaranga maze nkabona icyo mpa ishyirahamwe.”
N’imishinga iciriritse yarahazahariye…
Kwizera Alex ucuruza ubunyobwa muri iyi centre avuga ko abanyeshuri bakiri muri Gitwe yitwaga umushoramari, ariko aho bagendeye byamusubije inyuma dore ko yinjizaga inyungu y’ibihumbi 100 Frw ku kwezi.
Ati ”Ku munsi nacuruzaga ibilo 7, none ubu ndacuruza ikilo kimwe gusa, n’abangana bose baba bashaka ko mbumvisha gusa batagura”.
Indi nyungu uyu musore avuga yabonaga mu banyeshuri bari bahari avuga ko n’ubwo atigaga ariko yungukaga byinshi birimo no kujijuka abikesheje abanyeshuri bakundaga kuganira nabo. Ngo yari atangiye kumenya icyongereza.
Kubera ikibazo cy’amazi adahagije muri centre ya Gitwe, hari umubare munini w’urubyiruko wakoraga akazi ko kuvomera abanyeshuri, aba basore na bo baravuga ko ubu babaye nk’abashomeri.
Mbaraga Jean de Dieu wakoraga akazi ko kuvomera abanyeshuri ati ”Ubu mvomera nk’abanyeshuri babiri gusa, mbere navomeraga nk’abanyeshuri 10, sinaburaga nk’ibihumbi 40 nkorera ku kwezi.”
Centre ya Gitwe hakoreramo abasore n’inkumi bacuruza serivisi z’itumanaho (Me2U n’amakarita, MTN Mobile Money, Tigo Cash). Bahakoreraga ari 12 none hasigaye batandatu gusa.
Ntihanabayo Desire bakunze kwita Gataravaye asanzwe akora umurimo wo kudoda inkweto, avuga ko nyuma y’aho abanyeshuri batahiye, uyu murimo we washize ucika intake.
Ati ” Mbere nadodaga inkweto nibura ku munsi nkakorera 5 000 Frw, none ntabwo nshobora gukorera n’amafaranga ibihumbi bitatu.”
Mu gutwara abantu na bo bararira
Centre ya Gitwe yakunze kurangwa n’urujya n’uruza mbere y’ifungwa ry’amashami atatu yo muri Kaminuza ya Gitwe. Ubu uyu mugi muto urarangwa n’ubukonje kubera abantu bake.
Abakora business mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu na bo bavuga ko uburyo babonaga abagenzi bwagabanutse.
Munyemana Edouard uhagarariye Sosiyete itwara abantu mu modoka ya Eastern African Tours ati ”Kuva abanyeshuri bataha, ntabwo imodoka icyuzura, nabwo tukaba twategereje igihe kirekire dushakisha ko twabona mazutu isubiza imodoka I Kigali.”
Bizimana Eldephonse ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto avuga ko mbere yacyuraga 10 000 Frw ariko ko ubu hari igihe atanatana 2 000 Frw.
Umucuruzi Sebanani Nathan we avuga ko mu cyumweru yajyaga kurangura inshuro enye mu cyumweru none ajya kurangura rimwe gusa.
Ati « Igihombo cyacu kiragaragara kuko abanyeshuri bagihari nacuruzaga ibihumbi 500 ku munsi ariko ubu ntabwo ncuruza n’ibihumbi 200. »
Rwiyemezamirimo Mwumvaneza Emile wari warashoye imari mu bwubatsi bw’amacumbi y’abanyeshuri, avuga ko amasu ye yahise ayafunga ubu akaba ari kwiishyura umuzamu uri kuyarinda.
Ati «Amacumbi mfite yinjizaga ku kwezi hagati y’ibihumbi 250 na 350, aya mazu yubatswe mu buryo bwo gucumbikira abanyeshuri nta kindi kintu yakorerwamo, hari igihombo twaguyemo.”
Aba baturage batita ku cyaba cyaratumye Kaminuza ya Gitwe ifungirwa amwe mu mashami yayo, bavuga ko iri shuri rikwiye gukemura ikibazo rifite kugira ngo abanyeshuri bagaruke.
Rwema Justin uyobora w’Umudugudu iyi Kaminuza iherereyemo avuga ko igihombo cyageze kuri buri wese wari ufite icyo akorera muri centre ya Gitwe. Ati “Agafaranga kose kinjiraga hano muri Gitwe kinjizwaga no kugira abanyeshuri.’
Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza (HEC), ivuga ko igenzura rya kabiri ryakozwe ryasanze Kaminuza ya Gitwe yujuje ibikoreshobigezweho byo muri laboratwari, ifite abarimu b’inzobere n’isomero rifite ibitabo byinshi ariko ko ikibazo kikiri mu miyoborere y’iri shuri.
UMUSEKE.RW