Ruzima John wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, kuwa Kane tariki 20 Mata 2017 yanditse ibaruwa yegura kuri uyu mwanya ku bushake ku mpamvu ze bwite, nyuma y’igihe akurikiranyweho icyaha cya ruswa. Bivugwa ariko ko kugirango akurikiranyweho iki cyaha, hari akagambane yakorewe n’umushinja ko yamwatse ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200.
Kuwa Kabiri tariki ya 21 Werurwe 2017, nibwo John Ruzima yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano akurikiranyweho icyaha cyo kwaka ruswa, ahita ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura arafungwa. Kuwa Kabiri tariki ya 18 Mata 2017, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamufunguye by’agateganyo ngo akurikiranwe ari hanze, ndetse bucyeye ahita yegura n’ubwo ibyo kwegura ku bushake we ntacyo ashaka kubivugaho.
Mu kiganiro ikinyamakuru Ukwezi.com cyagiranye na Ndabimana Vedaste, Visi Meya w’Akarere ka Nyarugenge ushinzwe iterambere n’ubukungu, yaduhamirije ko Ruzima John atakiri Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima. Yagize ati: “Yareguye ku mpamvu ze bwite yaratwandikiye nabonye ibaruwa, avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ntiyazitubwiye. Ariko ubwo ushatse wakeka ibijyanye n’ibyo by’ifungwa rye nyine, ubwose wowe baba bakuvuga ko wariye ruswa ugasubira imbere y’abo baturage…? Ariko handitseho ko yeguye ku mpamvu ze bwite, izo bwite ntabwo yavuze ngo ni izi n’izi… Ubu yabaye asimbuwe by’agateganyo na Kazubwenge wari usanzwe ashinzwe imibereho myiza y’abaturage muri uwo murenge.”
Ku ruhande rwa Ruzima John ariko we, Ikinyamakuru Ukwezi.com cyamubajije ibijyanye n’uko yaba yareguye ku bushake ndetse n’ibijyanye n’izo mpamvu ze bwite zatumye yegura, maze mu magambo macye avuga ko byabazwa akarere. Yagize ati: “Wabaza gitifu w’akarere, vugana na gifitu w’akarere… Oya… Vugana nabo”
Ruzima John yaba yaragambaniwe n’umucuruzi wo mu murenge yayoboraga?
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko uwafungishije uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Ruzima John, ari umugabo ukodesha isoko rya City Valley riherereye mu bice by’ahazwi nko kwa Mutangana muri Nyabugogo. Uyu mugabo witwa Fred Ntagungira ni we umushinja kuba yaramusabye ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Hari abatangabuhamya babwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko uwo Ntagungira yamugambaniye ngo afungwe kuko uwo muyobozi yari amaze igihe amubujije kwihaniza undi mugore w’umucuruzi bakoranaga.
Uwamwezi Alodie, ni umugore ubusanzwe ucururiza mu isoko rya City Valley rikodeshwa na Ntagungira Fred. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, uyu mugore yagaragaje uburyo na we asanga uyu mugabo wari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima ashobora kuba yaragambaniwe na Fred Ntagungira kuko yari amaze iminsi akubita agatoki ku kandi, amuziza ko yanze ko arenganya uyu mugore. (Ntagungira arenganya Uwamwezi).
Uwamwezi avuga ko mu byo apfa na Ntagungira Fred harimo no kuba yaramuterese undi akamubera ibamba
Ibya Ntagungira Fred na Uwamwezi Alodiya byo ni amateka maremare nk’uko byemezwa n’uyu mugore, uvuga ko bagiye bagirana amakimbirane kuva cyera dore ko bigeze no guturana, n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Rugando bukaba buzi neza ko uyu mugabo ngo yagiye amurenganya, ariko nyuma akaza kwimuka akajya kure ye. Inzego z’ibanze ku Kimihurura nazo aho bari baturanye, na zo zemeje iby’uko gushyamirana kwabaranze, aha muri Kimihurura ho n’abaturage bavuga ko Ntagungira Fred yamamaye ku izina rya Rushirabwoba ari naryo azwiho cyane kubera uburyo adatinya guhemukira rubanda.
Uwamwezi akorera mu isoko rya City Valley, ndetse yarigezemo mbere gato y’uko Ntagungira Fred arikodesha. Avuga ko Ntagungira yigeze kumutereta (kumushakaho urukundo n’ubucuti bwihariye) akamuhakanira, kuva ubwo akajya amwiyenzaho kugeza ubwo baje kugirana amakimbirane, maze Ntagungira afata umwanzuro wo kumwambura ikibanza yari yarishyuye muri iri soko.
Uwamwezi yitabaje ubuyobozi iri soko riherereyemo, ndetse ibaruwa ikinyamakuru Ukwezi.com gifitiye kopi yanditswe na Ruzima John tariki ya Mbere Werurwe 2017, yavugaga ko ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima bumenyesha ubuyobozi bw’iri soko ko bugomba guhita busubiza Uwamwezi Alodie ikibanza yaguze nk’uko bigaragara mu masezerano y’ubugure. Uwamwezi avuga ko kuva ubwo atigeze yoroherwa no kongera gukora ibikorwa by’ubucuruzi muri iri soko, ndetse akaba yaritabaje inzego zinyuranye zirimo na CID ngo zimufashe ye gukomeza kurengana, ariko mu gihe yari atararenganurwa ngo yahise yumva ko gitifu wa Muhima yatawe muri yombi ashinjwa kwaka ruswa Ntagungira Fred.
Hari kandi abacuruzi batandukanye bakorera mu isoko rya City Valley baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, badutangariza ko Ntagungira Fred yari amaze igihe avuga ko azereka Uwamwezi Alodie ko amurusha ububasha, kandi ko gitifu w’umurenge ari umuntu ashobora guhangana nawe akamurusha imbaraga. Gusa ku bw’umutekano wabo, aba ntibashatse ko amazina yabo atangazwa.
Ikinyamakuru Ukwezi.com kandi mu gihe cyakoraga ubucukumbuzi kuri ubwo bugambanyi bivugwa ko bwakorewe Ruzima John, cyaganiriye na Ntagungira Fred mu gihe Ruzima John yari agifunzwe, maze ararahira avuga ko ntabyo azi ndetse ko atanazi icyo uwo muyobozi afungiye. Aha yagaragazaga ko atari we umushinja ruswa, nyamara mu iburanishwa rya tariki 18 Mata 2017, byagaragaye ko yabyihunzaga ariko ari we umushinja kumwaka ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200. Uyu Ntagungira kandi yahakanye iby’ikibazo afitanye na Uwamwezi Alodie n’ubwo n’inzego z’ibanze z’aho bari baturanye zibihamya.
Ukwezi.com