Site icon Rugali – Amakuru

Gilbert Mwenedata: “Abazima batabona ko ibyo #Barafinda yavuze ari ukuri, nabo bakwiye gusuzumishwa.”

Ahubwo BARAFINDA yabarushije ubwenge. Ati ntabwo nzitaba RIB kereka ari urukiko.

Ngo RIB igiye gusuzumisha Barafinda? Abarwayi se batumizwa mu bugenzacyaha? Reka turebe niba ibyo yavuze bigaragaza ubusazi:

1) Barafinda yamaganye gusenyera abaturage ukabasiga badafite aho begeka umusaya. Ibyo se ni ubusazi?

2) Yamaganye kuba RIB ishimuta Abanyarwanda. Yatanze ingero, anavuga ubuhamya bwe. Ibyo se ni ubusazi?

3) Yabwiye Nyakubahwa Perezida ko ibyo kuvuga ngo azagena umugore uzamusimbura bihabanye na demukarasi. Ibyo se ni ubusazi?

Abazima batabona ko ibyo yavuze ari ukuri, nabo bakwiye gusuzumishwa.

Exit mobile version