Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kageyo mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa mbere babyukiye mu myigaragambyo basaba ko bahindurirwa abarimu ngo kuko abo babahaye badashoboye.
Aba banyeshuri ahanini biganjemo abaturuka mu nkambi y’Abanyecongo ya Gihembe, bari bavugaga ko abarimu babo bashoboye birukanywe kubera kudahembwa, bakabazanira abadashoboye.
Mu cyumweru gishize nibwo IGIHE yatangaje inkuru ivuga ko abarimu 17 bigishaga kuri GS Kageyo bahagaritse akazi, nyuma yo gusaba ko bakongererwa umushahara ntibikorwe.
Abo barimu bari bamaze igihe gito bazanye n’abanyeshuri bigaga mu ishuri riri mu Nkambi ya Gihembe, nyuma baza kugaragara ko rishaje bimurirwa kuri Gs Kageyo.
Inzego z’umutekano zikimenya ko abanyeshuri bigaragambije, zihutiye kuhagera, ariko ngo ubwo umwe mu bapolisi wahageze mbere yageragezaga kubakumira bashatse kumutera amabuye.
Byabaye ngombwa ko ngo arasa amasasu abiri mu kirere kugira ngo bagire ubwoba bahunge.
Umunyamakuru wacu uri i Gicumbi yavuze ko abanyeshuri bigaragambije bari benshi basaba ko abarimu babo birukanywe bagarurwa.
Ngo abenshi mu bigaragambije ni abaturuka mu nkabi ya Gihembe basabaga ko bashaka abarimu bari basanzwe babigisha mu nkambi.
Kugeza ubu bamwe mu banyeshuri batawe muri yombi, ngo abandi basabwa kuba basubiye mu rugo.
Turacyakurikina iyi nkuru
igihe.com