Site icon Rugali – Amakuru

Birababaje! Umwarimu ‘yaracitse’ nyuma yo gutera inda umwana yigishije i Gicumbi

Umwana w’imyaka 17 avuga ko umwarimu wamwigishije yamwiyegereje igihe kirekire akajya amuha amafaranga make agamije kumushuka nyuma amutera inda, none ubu yaburiwe irengero. Umuryango w’uyu mwana usaba ko ashakishwa agahanwa nk’umugizi wa nabi.

Umwarimu ngo yamaze gusambanya uriya mwana none yaracitse

Ni umwana wo mu muryango utuye mu Kagari ka Cyeya mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Gicumbi, iwabo batabaza ubuyobozi nyuma y’uko umwarimu wateye inda umwana wabo yatorotse.

Umwana yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa Bisika mu Murenge wa Rukomo, avuga ko yatewe inda n’umwe mu barimu bigisha kuri icyo kigo mu mashuri abanza.

Uyu mwana ngo iyo yabaga ari ku ishuri uriya mwarimu yamuguriraga amakaye, n’amakaramu, umwana ntamenye icyo abimuhera.

Ati “Hari ubwo nari ku ishuri ndwaye ampa amafaranga 1000 ngo ni inzara yanyishe ngo njye kureba icyo kunywa. Nabifataga gutyo nk’ibisanzwe.”

Umwarimu ngo yateye uriya mwana inda yaramwijeje ko atazagira ikibazo, ariko bimaze kuba ngo yaratorotse aragenda.

Agira ati “Yari yarambwiye ngo nuzagira ikibazo ugatwara inda nzabigufashamo, nguhe ibikoresho hari n’igihe nagushingira butiki n’iyo waba uvuye mu ishuri cyangwa ugakomeza kwiga nzagufasha.”

Ibyo ngo yabimubwiraga akimushukashuka kugira ngo bazaryamane kugera ubwo yamusambanyije anamutera inda.

Ati “Twaje guhurira aho nari ndi kuva kwa Marume (musaza wa nyina), aranshuakashuka, ampa amafaranga 1000 arambwira ngo nze kugura inkweto, birangira dukoze imibonano mpuzabitsina. Nta kindi gihe twari twarabikoze usibye uwo munsi.”

Uyu mwana ngo gutwita byamugizeho ingaruka mu myigire ye.

Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko uriya Mwarimu akwiye kugezwa mu Butabera agahanwa.

Ati “Yarampemukiye, numva ari nk’umugizi wa nabi. Yaramuhemukiye bikakaye (avuga umwana we), uko yashutse uyu yazanashuka n’undi. Jye numva ari umuntu mubi cyane wangiza abana.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi avuga ko ikibazo cy’uriya mwana bakimenye ariko ko Umwarimu wamuteye inda batazi aho aherereye, gusa ngo bazakomeza kuba hafi uriya mwana.

Mujawamariya Elizabeth, ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Karere ka Gicumbi, agira ati “Ikitaratubereye byiza ni uko byamenyekanye bitinze Umurezi yamaze gutoroka, twagerageje kumushakisha aho yaba aherereye kugeza n’iyi saha ntaraboneka.”

Ubuyobozi ngo buzakomez agukorana n’Umubyeyi w’uyu mwaka kugeza uyu mwana abyaye na nyuma yaho.

Spt. Jean Bosco Minani uyobora Polisi mu Karere ka Gicumbi avuga ko icyaha k’ihohotera rishingiye ku gitsina kidasaza, uriya wagikoze ngo igihe cyose azabonekera azahanwa n’amategeko.

Mu Karere ka Gicumbi habarurwa abana 1500 batwaye inda zitateguwe mu gihe k’imyaka itatu ishize. Mu gihugu cyose abana b’abakobwa batewe inda zitateguwe babarirwa mu 17 000 nk’uko byigeze gutangazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Ingingo y’191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko “umuntu wese usambanyije umwana ahanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko”

Naho Ingingo ya 192 ivuga ku “Gusambanya umwana bikozwe n‟umufiteho ububasha” igira iti

“Iyo icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe n‟umubyeyi we cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w‟ubuvuzi, ukora umwuga w‟uburezi, uwitoza umwuga n‟abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana, uwagikoze ahanishwa igifungo cya burundu cy‟umwihariko n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000).”

Uriya mwarimu ngo yakoreye icyaha mu murenge wa Rukomo mu karere ka Gicumbi

Source: Radio Ishingiro

UMUSEKE.RW

Exit mobile version