Site icon Rugali – Amakuru

Gicumbi: Mudasobwa zagenewe abanyeshuri zimaze imyaka 3 zihunitse mu bubiko

Mu gihe abandi banyeshuri bishimira gukoresha mudasobwa, abo muri GS Gaseke bo bararirira mu myotsi
Bamwe mu barimu n’abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gaseke mu karere ka Gicumbi, bababajwe no kubona hashize imyaka itatu yose isomo ry’ikoranabuhanga ritigishwa kandi mudasobwa zahawe iki kigo muri gahunda ya One Laptop Per Child zidakoreshwa biturutse k’uburangare bw’umuyobozi w’ikigo.
Nubwo benshi mu banyeshuri n’abarimu mu Rwanda bemeza ko gahunda ya One Laptop per Child yazanye impinduka mu myigire n’imyigishirize y’ikoranabuhanga, abarimu n’abanyeshuri bo muri Groupe Scolaire Gaseke bo bavuga ko nta cyo iyi gahunda yabamariye kuko mudasobwa zagenewe iki kigo zimaze imyaka irenga itatu zihunitse mu bubiko zidakoreshwa.
Bamwe mu barimu baganiriye na Makuruki.rw, vadutangarije ko nta kibazo babona cyatuma izo mudasobwa zidakoreshwa ariko ngo iyo babibajije umuyobozi w’ikigo cyabo babona nta cyo abikoraho ndetse ngo n’abagerageje kubimubaza abasubiza abatonganya cyane.
Aba barimu batubwiye ko abanyeshuri bababazwa no kubona batabigisha mudasobwa kandi ibindi bigo biyigisha ndetse no mu kigo cyabo zikaba zihari, ibintu bituma aba barimu bakomeza gusaba umuyobozi wabo gukemura ikibazo gituma mudasobwa zitigishwa mmuri iki kigo.
Umuyobozi w’iri shuri Madame Niyindorera Marthe we yatubwiye ko ikibazo gituma mudasobwa zidakoreshwa muri iri shuri ari uko icyuma gitanga ubushobozi bwa interineti muri za mudasobwa (Serveur) cyapfuye bityo ngo akabona umwarimu atakigisha nta interineti ihari.
Yatubwiye ko kuva icyo cyuma gipfuye yabigejeje ku bayobozi babishinzwe mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) akaba ategereje ko bazagikemura abanyeshuri bakabona kwiga isomo ry’ikoranabuhanga.
Makuruki rw iganira n’umuhuzabikorwa wa gahunda ya One Laptop per Child ku rwego rw’igihugu, Eric Kimenyi, yatubwiye ko ikibazo cya za seriveri zitanga interineti zidakora neza bakizi mu bigo byinshi ariko ko kitabuza abanyeshuri kwiga isomo ry’ikoranabuhanga(ICT) mu gihe kitarakemuka.
Kimenyi yatubwiye ko interineti atari yo ngombwa mu kwigisha isomo ry’ikoranabuhanga kuko ngo icyo interineti ifasha abarimu ari ukwiga amasomo y’imibare, icyongereza na siyanse yigishwa hifashishijwe interineti.
Kimenyi akomeza avuga ko ibyo kutigisha isomo rya mudasobwa ngo ni uko nta buryo bwo kubona interineti buhari byaba ari urwitwazo no gutanga impamvu zidahwitse kuko igihe interineti idahari abanyeshuri bashobora guhabwa ubundi bumenyi bw’ibanze kuri mudasobwa.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko ubu ari uburangare no kutita kuri iyi gahunda kuko ayo masomo akenera interineti ashobora kwigishwa nk’uko bisanzwe (badakoresheje interineti) ariko isomo rya ICT rikigishwa abanyeshuri bakamenya gukoresha ikoranabuhanga.
Mu mbogamizi Kimenyi yagaragaje kuri iyi gahunda, harimo kutita kuri iyi gahunda, kuba abarimu bahuguriwe kwigisha mudasobwa ari bake kandi ko rimwe na rimwe bakimukira ku bindi bigo, no kuba abakozi bashinzwe gukemura ibibazo za mudasobwa zagize ari bake ari na byo bituma bimwe bitinda gukemuka.
Mu Rwanda hose hamaze gutangwa mudasobwa 267,957mu bigo 935 nkuko bwana Kimenyi yabidutangarije ariko kuri ubu hari ikibazo cy’uko hari aho zatanzwe ntizikoreshwe cyangwa hagakoreshwa nkeya izindi zikabikwa nkuko Kimenyi yabidutangarije.
Ikibazo cya za mudasobwa zidakoreshwa cyagarutsweho muri raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta igaragaza imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2014/2015 yagejejwe ku Nteko Ishinga amategeko tariki 06 Gicurasi 2016.
Kuri iyi ngingo umugenzuzi w’imari ya Leta bwana Biraro Obadiah yavuze ko basuye amashuri agera kuri 20 bagasanga mudasobwa 1,425 zihagaze miliyoni 203 Frw ziri mu bubiko zidakoreshwa.
Makuruki.rw

Exit mobile version