Nyuma y’uko umuturage witwa Ngabituje Dosantos atemewe urutoki n’abantu bataramenyekana, mu ijoro rishyira tariki 7 Kamena 2016, ubuyobozi bw’umurenge wa Giti atuyemo bwasabwe kongera guterera uyu muturage urutoki ndetse na polisi ishami rya Gicumbi isabwa kuba yataye muri yombi uwabikoze mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Uyu muturage utuye mu mudugudu wa Cyamabano, mu kagari ka Murehe aganira na Makuruki.rw, Ngabituje yavuze ko yatunguwe no gusanga urutoki rwe barwararitse hasi none ngo akaba afite n’ubwoba ko nawe ubwe ashobora kugirirwa nabi.
Yagize ati:”Mu by’ukuri wenda nta bwo nabashije kuyibara umubare ariko wenda ncishirije yaba wenda ari nka makumyabiri, ibitoki n’imibyare y’amatere bagiye barambika hasi, nagize ubwoba bukomeye cyane kuko nahise ntekereza ko n’ubundi uwo muntu wakoze ibyo bintu ari njye yashakaga. Kugeza ubu nta mutekano mfite. ”
Kubera iki kibazo, umuyobozi w’ingabo mu karere ka Gicumbi, Rulindo na Burera Brig.Gen Eugene Nkubito, yatunze agatoki inzego z’ibanze kuba nyirabayazana b’uru rugomo kubera kudakora amarondo, bityo abasaba kwisubiraho.
Yagize ati:”Nsabe abayobozi noneho ahubwo bategure neza irondo, umutekano urusheho kugenda umera neza, kuko abaturage bo abayobozi babihoreye bakwiryamira. Ndagira ngo nsabe abayobozi b’utugari n’imidugudu, amarondo akorwe mu midugudu yanyu. ”
Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru Bosenibamwe Aime ubwo yari mu ruzinduko mu karere ka Gicumbi, yasabye abayobozi kudatererana uyu muturage, asaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti, Munyurangabo Olivier gufatanya n’abaturage bagaterera urutoki uyu muturage aho rwatemwe.
Guverineri Bosenibamwe yasabye umurenge guterera Ngabituje urutoki ndetse ko na Polisi igomba kuba yafashe uwabikoze bitarenze ukwezi
Yagize ati:”Muyobozi w’umurenge Olivier, uriya muturage watemewe urutoki mubikurikirane, ni ibikorwa by’ubugome. Mwereke umugome ko nta mwanya afite,mwishyire hamwe mwese nk’abanya Giti izo ntoki mwongere muzimuterere, sinzagaruke aha ngaha mumbwira ko bitakozwe. ”
Guverineri Bosenibamwe kandi yaboneyeho gusaba umuyobozi wa polisi gukora uko ashoboye mu gihe kitarenze ukwezi kumwe uwabikoze akaba yafashwe.
Yagize ati:”Ariko nyir’ugukora aya mahano, mumuhige kugeza igihe azabonekera. Nyakubahwa DPC, turashaka ngo tudaha intebe abagome n’abagizi ba nabi tukabahigisha uruhindu aho bari hose,turatanga ukwezi kumwe azabe yafashwe. ”
Ibi bije bikurikira kandi undi muturage wo muri aka karere mu murenge wa uherutse kurandurirwa ibishyimbo mu murima mu kwezi gushize kwa gatanu.
NDARISABAMUNGU Paul Clement
MAKURUKI.RW