Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 6 Kamena 2016 mu Murenge wa Kageyo, Akarere ka Gicumbi habaye imyigaragambyo y’abana biga ku kigo kiri muri uyu murenge ku buryo byasabye umupolisi kurasa mu kirere ngo abigaragambya batamusagarira.
Umunyamakuru wa Radiyo Ishingiro ikorera muri aka Karere avuga ko abanyeshuri b’iki kigo cya Kageyo bamenaguye ibirahure by’amashuri bigaho, ndetse bakajya no mu muhanda basakuza.
Iki kigo gisanzwe ari icya Leta, ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ngo ryubatsemo amashuri abana b’impunzi bagomba kwigiramo, aho ngo abarimu babigisha badahembwa kimwe n’abandi basanzwe.
Akomeza avuga ko intandaro y’iyi myigaragambyo ngo ari ikibazo cy’abarimu baba mu nkambi y’impunzi ya Gihembe bafitanye n’umushinga witwa ADRA ibahemba amafaranga atangana n’ayo abarimu b’Abanyarwanda bahembwa.
Iyi myigaragambyo ngo yakozwe n’abanyeshuri baba muri iyi nkambi, aho bikekwa ko ari abarimu babateyemo uwo mutima wo kuyikora.
AMASHUSHO YAFASHWE NA TELEFONI AGARAGAZA UKO IMYIGARAGAMBYO YARI YIFASHE
Umunyamakuru yagize ati “Ni abarimu bazanye ibibazo byabo bakabyinjiza mu bana, biranashoboka ko wenda harimo na bene wabo , bikaba ari yo mpamvu ituma abana babyishoramo.”
Mu gihe iyi myigaragambyo yabaga, ngo umupolisi yahageze abanyeshuri bashaka kumukubita aho ngo bari bafite amabuye bashaka kuyamutera, mu kubihosha Polisi ngo yafashe icyemezo cyo kurasa mu kirere amasasu abiri, aho abakekwaho kubyihisha inyuma baba batangiye gufatwa na Polisi.
Mu kiganiro amaze kugirana n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, IP Gasasira Innocent, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko iyo myigaragambyo yabaye ariko akaba atarabona amakuru ahagije, atwizeza ko aza kuyatugezaho vuba.
Iyi nkuru turacyayikurikirana
http://izubarirashe.rw/2016/06/gicumbi-imyigaragambyo-yabanyeshuri-yahoshejwe-namasasu-polisi-yarashe-hejuru/