Mu masaha ya saa 5h00 za mu gitondo imodoka y’ikamyo ikuruye inyuma, yakoze impanuka igice cy’imbere gitandukana n’icyo yari ikuruye maze ifunga umuhanda.
Imodoka yafunze umuhanda abantu babura aho banyura
Nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi ahabereye impanuka yabitangarije touchrwanda, ngo iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Kigoma mu kagari ka Horezo mu murenge wa Kageyeo mu masaha ya saa 5h00 za mu gitondo.
Irankijije Nduwayo umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, yavuze ko imodoka yacomokotse igice gikururwa gitandukana n’icy’imbere. Igice cy’imbere shoferi yaje kukigongesha umukingo ngo kuko yari yabuze feri ariko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.
Iyi modoka yakoze impanuka yavaga i Gatuna ku mupaka wa uhuza u Rwanda n’Ubugande yerekeza i Kigali ikaba yari itwawe n’uwitwa Nduwayo Jean Claude w’imyaka 48 y’amavuko. Kugeza ubu umuhanda wafungutse ngo kuko igice cy’imodoka cyari cyawufunze bamaze kugikura mu muhanda.
Source: http://www.touchrwanda.com/