Site icon Rugali – Amakuru

Gicumbi: Abana barwaye amavunja mu irerero ry’ikitegererezo

Mu irerero ry’ikitegererezo ry’abana kuva ku myaka itatu mu kagari ka Miyove Umurenge wa Miyove Dr Alvera Mukabaramba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yababajwe no gusanga ririmo bamwe mu bana barwaye amavunja nyamara aha barererwa hitwa ah’ikitegererezo.

Yari yasuye imirenge ya Miyove na Byumba kuri uyu wa kabiri cyane mu bice birimo abasigajwe inyuma n’amateka usanga nubwo ubu batagituye ukwabo ariko bacyugarijwe n’umwanda ukabije.

Mu irerero mbonezamikurire ry’ikitegererezo ryo mu mudugudu wa Nyamiyaga mu kagari ka Miyove ririmo abana 147 Dr Mukabaramba yababajwe no kuhasanga abana bamwe bahandurwa amavunja.

Uzamukunda Martha umuybozi w’iri rerero avuga ko bari guhangana n’iki kibazo cy’isuku nke ku bana bo mu miryango yasigajwe inyuma n’amateka. Yemeza ko iki kibazo cy’amavunja ubu kiri kugabanuka ugereranyije na mbere y’uko batangira kuza mu irerero.

Dr Mukabaramba yavuze ko ikibazo cy’isuku nke gikenewe guhagurukirwa cyane cyane mu bukangurambaga bwo guhindura imyumvire mu babyeyi, ndetse n’abarezi ahantu nk’aha ubundi h’ikitegererezo.

Ati “{hariya} ntabwo twakagombye  gusangayo abana bafite umwanda cyane cyangwa batarya neza kandi ari ikigo cy’intangarugero, tugomba kureba aho tuvuye naho tugeze kugira tuveyo burundu, biriya byo turabikurikirana  ntabwo bigomba kongera kugaragara muri ariya marerero.”

Yasabye abayobozi b’Akarere kwita cyane ku guhindura imyumvire ku isuku cyane cyane mu basigajwe inyuma n’amateka bakigaragaza kuba inyuma mu isuku n’imibereho.

Kuri iri rerero ariko bavuga ko ikibazo cy’isuku nke kuri aba bana kiri kugabanuka, ndetse bari kubaka izindi nzu zo kubarereramo

Dr Mukabaramba yanasuye bamwe mu baturage mu murenge wa Byumba bagifite ikibazo cy’isuku nke no kurarana n’amatungo bitwaza ko abajura bayiba. Asaba abayobozi kwegera cyane aba baturage n’umutekano ugakomezwa ntube urwitazo.

Ikibazo cy’isuku nke ishingiye ku myumvire iri hasi mu baturage bamwe ni umukoro Perezida Kagame  aherutse guha abayobozi mu Mwiherero wa 15 wabahuje.

Yavuze ko mu bitera iki kibazo harimo n’imyumvire n’imikorere y’abayobozi bategera abo bayobora.

Basanze bamwe muri aba bana bakirwaye amavunja kandi bari mu irerero ry’ikitegererezo

Uyu mugabo witwa Ndigabo Ndijene yavuze ko inka ye ayiraza mu nzu ngo batayiba. Yatangaje Minisitiri amubwira ko atabasha kwigurira inkweto nubwo bwose atera ibiraka akabona amafaranga. Minisitiri Dr Mukabaramba avuga ko ibi bibazo by’imyumvire ari byo abayobozi bakwiye guhagurukira

Evence NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/ Gicumbi

Exit mobile version