Abagore bafungiye muri gereza yabo iri mu karere ka Ngoma ubwo bari basuwe n’umuyobozi mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa gatatu bamubwiye ko bifuza ko bajya bagemurirwa nibura rimwe mu cyumweru ngo bakaruhuka ibigori n’ibishyimbo (impungure) bya buri munsi. Uyu muyobozi ariko yababwiye ko bidashoboka kuko ibyo kugemura ibiryo muri gereza biteza akajagari.
Ubwo bari bahawe umwanya ngo babaze Komiseri Mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa George Rwigamba ibibazo bafite bavuze ko kuba batemererwa kugemurirwa na rimwe bibabangamiye cyane kuko bituma barya indyo imwe gusa.
Umwe muri aba bagore bafunze ati “Nonese ko mutubwiye ngo mugiye gusaba imiryango yacu ige idusura muzajya mureka batuzanire n’ibiryo? Nubundi iyo badusuye nukuza bakatugurira irindazi hano muri kantine (ya gereza) naryo ugasanga ntacyo ritumariye”.
Aba bagore bafungiye ibyaha bitandukanye bavuga ko guhora barya ibigori bibagoye bagasaba ko bakwemererwa kugemurirwa ibindi biryo n’imiryango yabo (gutekera muri gereza ntibyemewe) nibura rimwe mu cyumweru.
Komeri Mukuru w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda George Rwigamba yavuze ko ibi basaba bidashoboka kuko ngo biteza akavuyo muri gereza, gusa ngo abafite ikibazo cy’uburwayi bo bemererwa kugemurirwa.
Yagize ati “Bitewe n’amabwiriza ntabwo byemewe kugemurirwa kuko nukwanga akajagari muri gereza gusa ufite ikibazo cyihariye nk’uburwayi bwemejwe na muganga hari ifunguro ryihariye agenerwa”.
Imfungwa n’abagororwa basurwa buri wa gatanu gusa ababasura ntibemerewe kugira ikiribwa binjizwa muri gereza.
Iyi gereza y’abagore ya Ngoma ifungiyemo imfungwa z’abagore 723, yo n’iya Nyamagabe nizo gereza ebyiri z’abagore ziri mu Rwanda.
Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW