Ingabire Victoire yavuze ko atahindutse kandi adafite ubwoba bwo kongera gufungwa
Ingabire Victoire Umuhoza, umuyobozi w’Ishyaka FDU Inkingi ritemerewe gukorera mu Rwanda, nyuma yo gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida Paul Kagame, yatangaje ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa ndetse ashimangira ko uko yari ameze ubwo yafungwaga ari ko akimeze.
Ingabire Victoire ariko yatangarije ibinyamakuru bitandukanye ko atahindutse ndetse ko adafite ubwoba bwo kongera gufungwa. Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Le Vif cyo mu Bubiligi, Ingabire Victoire yagize ati: “Gereza ntiyashegeshe umutima wanjye cyangwa imbaraga zanjye. Victoire wo muri 2010 ni na we w’uyu munsi, nibambuza gukora Politiki nzabasaba ko bansubiza muri gereza, nasize umugabo wanjye, umuryango wanjye n’akazi keza mu Buholandi nza kubera ubwisanzure bw’Abanyarwanda.”
Ingabire Victoire yanabwiye iki kinyamakuru ko amagambo yavugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yiteguye kongera akayasubiramo n’ubwo ngo atayavugira aho yayavugiye icyo gihe.
UKWEZI