Guverineri Mureshyankwano yasabye ba ‘mudugudu’ kwitanga nk’inkotanyi. Mu nama mpuzabikorwa y’umunsi umwe yahuje inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi, Marie Rose Mureshyankwano Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yasabye abayobozi b’imidugudu ko bagomba gukorana ubwitange nk’uko Inkotanyi zabikoze zibohora igihugu.
Atangiza iyi nama Guverineri Mureshyankwano yagarutse ku nshingano abakuru b’Imidugudu bafite ndetse n’ikizere abaturage babagirira mu bihe by’amatora.
Mureshyankwano avuga ko kuba aba bayobozi baratowe bakemerera abaturage ko bagiye gukora imirimo bashinzwe nta gihembo bategereje bakwiye gusohoza izo nshingano kuko ngo Inkotanyi nazo zabohoye igihugu nta bihembo zitegereje.
Ati “Mwibuke mwese ko impamvu twese turi aha kandi tuguwe neza, byose bituruka ku bakoze umurimo wo kubohora igihugu bakoze nta gihembo bahawe. Turabizi ko mufite imvune ariko aho u Rwanda ntituragera aho twifuza kugana.”
Vestine Mukagashugi umukuru w’Umudugudu wa Nyabitare mu Murenge wa Runda avuga ko hari ibikorwa bituma bacika intege cyane ngo nk’iyo bafatiye umujura mu cyuho bakamushyikiriza inzego z’umutekano bucya yafunguwe kandi batanasobanuriwe impamvu itumye uwo mujura arekurwa.
Ati “Bazadufashe badusobanurire impavu ituma abajura barekurwa kuko ibi biri mu bituma ba midugudu bacika intege kuko abo tuba twafashe badutanga kugera mu rugo ndetse bigatuma dusuzugurwa cyane.”
CIP Gisanga Ngendahimana umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi avuga ko iki kibazo inzego za Polisi nazo zikibazaho kuko ngo iyo bakoze dosiye y’umuntu ukekwaho ubujura bayishyikiriza ubugenzacyaha ariko ngo bukamufungura byitwa ko ari iby’agateganyo, abo ngo nibo bagaruka bakongera kuzengereza abaturage.
Guverineri Mureshyankwano avuga ko bagiye kukiganiraho n’inzego zindi, ariko ko n’ababafata bakwiye kujya babanza gusuzuma ko ibimenyetso byose byuzuye.
Imibare itangwa na Polisi y’igihugu muri aka Karere yererekana ko mu mu mezi ya Werurwe na Mata uyu mwaka wa 2017 hari ibyaha bitandukanye birimo ubujura buciye icyuho bigera kuri 37.
Ikibazo cy’abajura bafatwa bakarekurwa kikaba aricyo gihangayikishije inzego z’ibanze n’abaturae muri Kamonyi.
MUHIZI Elisee
UMUSEKE.RW/Kamonyi