Babinyujije mu kigo giharanira amahoro n’urugaga rw’abavoka rwo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ruharanira uburenganzira bwa muntu, George Clooney n’umugore we bavuze ko biyemeje gukurikiranira hafi imigendekere y’urubanza rwa Paul Rusesabagina rubera mu Rwanda.
Don Cheadle wakinanye na Clooney muri filimi z’uruhererekane “Ocean’s Eleven” na “Out of Sight”, ni we wakinnye ari Rusesabagina.
Inkuru Ijwi ry’Amerika rikesha ikinyamakuru fondasiyo yitiriwe Clooney ivuga ko Rusesabagina yakomeje kunenga ishyaka riri kubutegetsi mu Rwanda avuga ko ritubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Bimwe mu byaha akekwaho birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe, gutera inkunga iterabwoba, ubugambanyi mu gushimuta no kwibisha intwaro n’ibindi.
Rusesabagina yaherukaga kugaragara i Dubai ku itariki 27 z’ukwezi kwa munani uyu mwaka. Nyuma y’iminsi 4, urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB butangaza ko ari mu maboko yabwo.
Fondasiyo Clooney ivuga ko umuryango wa Rusesabagina wemeza ko akigezwa mu Rwanda yimwe uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi mu by’amategeko n’ubwo kwivuza. Nyuma yaho perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakomoje ku byaha Rusesabagina akekwaho avuga ko “Rusesabagina ayobora umutwe w’iterabwoba wishe Abanyarwanda. Agomba rero kubiryozwa”
Ku bw’ikigo giharanira ubutabera, CFJ, u Rwanda rugomba kwibuka ko rwashyize umukono ku masezerao mpuzamahanga ku burenganzira bw’abaturage n’abanyepolitiki n’amasezerano nyafurika y’uburenganzira bw’abaturage; bityo rugaha Rusesabagina ubutabera nyabwo burimo kwemererwa kwihitiramo umwunganizi kandi agakomeza gufatwa nk’umwere igihe cyose ataragamwa n’ibyaha akekwaho.
Icyo kigo kivuga ko kugenzura imigendekere y’imanza bisaba kohereza mu rukiko intumwa itagize aho ibogamiye ikajora uko iburanisha rikorwa, bigashyirwa ku munzani harebwa ko byubahirije amahame mpuzamahanga y’imiburanishirize y’imanza.
George na Amal Clooney bavuze ko bafite “abagenzuzi bareba ko iburanisha ridaca ku ruhande amahame mpuzamahanga kandi ko bwana Rusesabagina azahabwa ubutabera buciye mu mucyo kandi butabogamye”
Na Don Cheadle wakinnye muri filime Hôtel Rwanda ari Rusesabagina yanyujije ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter ko azabikurikiranira hafi.
VOA