Site icon Rugali – Amakuru

Generali Juvenal Habyarimana,imyaka 23 irashize.

Imyaka 23 irashize usize u Rwanda,u Rwanda utahwemye gushakira amahoro,ubumwe bwa abana barwo, u Rwanda utahwemye gushakira amajyambere asangiwe n abanyarwanda b amoko yose.warusize utaruhunze, umwanzi yakwivuganye uvuye gushakira u Rwanda amahoro.Ubwo abanyarwanda twari dutegereje ko wagiye kuduhahira amahoro,ariko umwanzi ntiyatumye ko ugeza ihaho waruzanye kubanyarwanda.

Uyumunsi turakwibuka, twibuka abo mwarikumwe ndetse n abanyatwanda bose bazize urugomo. Generali, uribuka ko hari abajyaga bavuga ko umunsi wapfuye impundu zizavuga.
Imyaka 23 irashize utabarutse, impundu ziheruka mu Rwanda ugihari mubyeyi.Ntamubyeyi ukibyara ngo impundu zivuge, kubera kwikanga ko umwanzi yamenya ko yibarutse hungu akajyanwa kurugamba muntambara z urudaca zagatsiko kayobowe n umugome wa kwivuganye Paul Kagame,abandi bibaza uko ibi bondo bizabaho muri nzaramba.

Generali, imiborogo niyose kubanyarwanda,abahutu ,abatwa n abatutsi nubwo abakwivuga ari agatsiko ka abatutsi kaje kabeshya abanyarwanda ko kaje kubacungura, ariko kugeza ubu abatutsi baricwa ,bagafungwa,bagahunga bakamburwa ibyabo, bakanasenyerwa.Assinapol Rwigara bamwishe urwagashinyaguro barangije baranamusenyera. Karegeya Patrick bamwishe bamunigishije ikiziriko, Kayumba Nyamwasa bashatse kumwica incuro zitari nke, Rujugiro baramwangaje ubu ntiyakandagiza ikirenge i Kagali, imitungo ye barayimwambuye, Rudasingwa na mwene nyina Gahima n impunzi zihigwa bukwale abo ni abo mbashije kwandika, ariko umubare wabishe bangajwe bakamburwa utwabo ntubarika.Abahutu sinirirwa mbivuga kuko ntaho nabihera, gusa babandi binda nini bagiye gufatanya n uwanzi,ubu barangajwe basaziye ishyanga abandi barishwe.Ntampundu zavuze nkuko bamwe birirwaga babivuga, havuze imiborogo kandi nanubu imiborogo iracyari yose.

Mubyeyi, Ubu inzara yitwa nzaramba iraganje mu Rwanda, abaturage barasuhutse kubera inzara, ikirushaho kuba kibi nuko ntaho gusuhukira bafite kubera agatsiko kafashe igihugu kabanishije abanyarwanda nabi n,ibihugu byabaturanyi kubera intambara gateza mugihugu cya Kongo, nta Munyarwanda ukandagira muri cyo gihugu, intambara umunyagitugu Kagame yateje iburundi ntamunyarwanda uhatarabukira, muri Tanzania nuko. ubu Urwanda rwahindutse gereza ifungiyemo inzira karengane.

Generali, ibikorwa by amajaymbere wahoraga ugeza kubaturage, ubu byagizwe impfabusa nagatsiko ka kwivuganye, gusa mumitima yarubanda biracyari ingira akamaro. Umuganda wakoranaga n abaturage wizihiwe, ugasabana nabo, Agatsiko karawiyitiriye ariko kandi bikananira kwisanzura mubaturage nkuko wabikoraga uhinga, ukora ibikorwa rusange n abaturage, abaturage baragukumbuye, bakumbuye ibihe byiza wagiranye nabo, ubasekera ubikuye kumutima, bagutura ikibazo ukagishakira umuti. Ubu nta muturage ukivuga,
ngo nta ntore itaka ipfa icecetse ako ni agashya agatsiko kazanye, mugihe wegeraga abaturage bakakugezaho ibibazo byabo, agatsiko kegera abaturage kababwirako kagiye kujya kabarasa kumanywa y ihangu.

Nibyinshi navuga, ariko kandi byinshi urabireba. Gusa ibi byose byatumye rubanda rurushaho kugukunda, nogukunda ibyiza wabagejejeho mumyaka wabanye nabo.

Komeza uruhukire mumahoro. nubwo umwanzi yadukwije imishwaro, akaba aduhiga bukware, ntabwo twacitse intege.turikwisuganya. muminsi itarambiranye impundu zizongera zivuge mumoko yose nkuko byahoze mbere twongere tunywere kumuheha umwe, ubutabera buzakora abakoze urugomo, bakwivugana babiryozwe. komeza udusabire twe abana wasize usabire nu Rwanda.
turagukumbuye kandi turagukunda, Generali.

RIP, General.

Jeanne Mukamurenzi.

Exit mobile version