Irengero rya General de Brigade Mupenzi Jean de la Paix ryamenyekanye-Yarishwe! Tariki 16 Kanama 2013 ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta ya Kigali cyanditse inkuru kimenyesha ko muri gereza ya Karubanda i Huye ya Butare abagororwa 5 bakatiwe gufungwa burundu n’umwe wari wakatiwe imyaka 30 y’igifungo batorotse gereza.
Ikinyamakuru Igihe cyagize giti:”Muri izi mfungwa zatorotse gereza ya Huye harimo Dr. Mupenzi Jean de la Paix watahutse avuye mu ngabo za FDLR afite ipeti rya kapiteni. Nyuma yo gutahuka yahise aba umukozi w’uruganda rw’icyayi rwa Murindi ruherereye mu karere ka Gicumbi, aza no guhabwa buruse na Leta y’u Rwanda yo kujya kwiga mu Bushinwa ibijyanye na siyansi irebana n’ibidukikije, agaruka mu Rwanda muri 2012.”
Igihe.com gikomeza kigira giti:”Dr. Mupenzi avuye kwiga yabaye umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi mu Ishuri Rikuru Ryigenga ry’Abadivantisiti b’Abalayiki rya Kigali (Independent Institute of Lay Adventist of Kigali – INILAK). Mbere y’uko agaruka mu Rwanda avuye mu Bushinwa yari yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Butare igihano cyo gufungwa burundu y’umwihariko ari naho bivugwa ko yakoreye icyaha cya jenoside ubwo yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri EAV Kabutare.”
Nubwo ikinyamakuru Igihe.com cyabyanditse gityo ko yatorotse Umuyobozi we muri CFCR Imvejuru yadutangarije iby’iryo toroka muri aya magambo:”Nyuma FPR imaze gushinga M23 yagiye mu magereza yose yo mu Rwanda gushakamo abanyururu bose babaye abasilikari kugirango ibahanagureho ibyaha bajye kurwana Congo. Procureur wa Butare yaje muri Gereza ya Karubanda abahanaguraho ibyaha arabasinyisha babaha imyenda ya gisivili yo kwambara babatwara I Kigali guhura n’abaturutse mu zindi gereza bose babateranyiriza ku Gisenyi noneho Mupenzi wari Major icyo gihe(ipeti yari yaraboneye mu ngabo za Congo DRC kwa Kabila), abo mu Rwanda bamugira General de Brigade bamushinga kuyobora abasilikari bose b’abarwanyi bakoze ari abafungwa/abanyururu mu Rwanda, nuko aba ari we uba General wabo ubundi babashumuriza muri Congo DRC.
Bagezeyo General de Brigade Mupenzi Jean de la Paix yakoreshe ubwenge bwe bwa gisilikari n’ubwa Doctorat mu by’amashyamba na environnement maze we na bamwe mu bo yari ayoboye bacika /batoroka igisilikari cya Kagme/M23 barazimira barabura neza neza kubera Mupenzi kumenya iby’amashyamba cyane et comment survivre muri ayo mashyamba no kumenya kuyagendamo udatakaye kubera kumenya iby’amacartes na sens de l’orientaion”.
Bidateye kabili mu mwaka wakurikiyeho wa 2013 na 2014 Mupenzi Jean de la Paix yabaye nkuwigaruririye ibitangazamakuru byo muri Opozisiyo. Icyo gihe yaje yiyita General de Brigade bityo mu itangazamakuru atubwira ko ayoboye ingabo z’inyeshyamba zitwa CFCR Imvejuru ziteguye gutera u rwanda no guhirika ubutegetsi bwa Kagame. muri uwo mushinga wa CFCR Imvejuru yari awufatanijemo na Dr Gasana Anastase wigeze kuba Ministre w’ububanyi n’amahanga u Rwanda rukibohozwa na FPR Inkotanyi.
Mupenzi Jean de la Paix twamuhaye amatwi yacu turamwumva ku ma radio n’ibinyamakuru bitandukanye. Ariko kuva ubwo ntawongeye kumenya irengero rye imyaka ishize ari 6.
Mu itohoza ikinyamakuru IHAME.org cyakoze cyabashije kugera ku makuru yemeza ko General de Brigade Mupenzi wavugaga ko ari na Pasteur we na Dr Gasana Anastase batangiye kugirana ibiganiro by’ubufatanye n’umutwe wa FDLR ahagana 2014.
Mupenzi yari yarabaye muri FDLR imyaka myinshi ndetse FDLR yaramuhaye Buruse yo kujya kwiga icyiciro cya kabili cya Kaminuza muri Geographie (Degree/Licence) mbere yuko ayitoroka agataha mu Rwanda.
Dr Anastase Gasana yadutangarije ibya Mupenzi muri aya magambo:”Mu 2014 nibwo twafatanije na we gushyiraho umutwe w’ingabo z’IMVEJURU mu 2015 mu kwezi kwa Werurwe ajya m’ubutumwa bw’akazi muri Eastern Congo afite n’umugambi wo kuzashaka abayobozi ba FDLR yigeze kubamo kera kugirango twigire hamwe uko twakorana. Agezeyo aho kumwakira neza ngo baganire ahubwo baravuze ngo no ni deserteur baramufata baramufunga, tubura amakuru ye dutyo tukajya tunumva ko ngo baba baramwishe. Ibyo kandi ntibyadutangaza kuko dusanzwe tuzi ko nabo ubwabo hagati yabo bicana. Ubutumwa bwe bwa nyuma nabonye (email ye) ni ubwa tariki 13 Werurwe 2015 ambwira ko yagezeyo amahoro aho yagomba kujya ko ubundi agiye gutangira contacts.”
Dr Anastase Gasana yashoje ikiganiro yagiranye na IHAME.org agira ati:”Umuntu wishe General Mupenzi yarahemutse cyane yahemukiye u Rda n’abanyarwnda bose kuko yari azi ubwenge bwa gisilikari azi n’ubwenge bwa gisivili nka Docteur mu bya environement n’amashyamba kandi akamenya kuzurisha kimwe mu kindi. Il etait extraordinaire akaba n’umukozi cyane. Abasilikari be yababera a great commander akanababera en meme temps un aumonier kuko yari Pasteur. IMANA IMWAKIRE MU BAYO”.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru twakiriye ubutumwa bw’undi munyarwanda wadusabye kudatangaza amazina ye bugira buti:”Mupenzi yari ahagarariye ingabo zitwa CFCR urebye mubanyapolitiki b’uwo mutwe harimo Gasana Anastase wangwa cyane na bariya batype ba FDLR. Bibwiye ko bashobora kugirana imishyikirano y’imikoranire na FDLR, aba ari Mupenzi ujya guhura nabo, muri Congo, kuva ubwo ntiyongeye kuboneka”.
Nyuma y’imyaka 5 adakoma amakuru n’ibimenyetso byageze ku IHAME.org biragaragaza ko Mupenzi yishwe.

Nshuti yanjye Alexis Bakunzibake yaburiwe irengero
Siwe wa mbere waba wishwe muri ubwo buryo kuko n’ubu ntiharamenyekana irengero ry’inshuti yanjye Alexis Bakunzibake wagiye muri FDLR bikaza kuvugwa ko yishwe ashimuswe na Leta ya Kigali nyamara amakuru yose twasuzumye dusanga adafatika tukaba ducyeka cyane ko nawe yishwe n’abo yari asanze.
Dutegereje ubutarambirwa ibisobanuro bya FDLR ku ibururwa irengero rya Mupenzi Jean de la Paix na Alexis Bakunzibake.
Abanyarwanda s’ibimonyo!
Yanditswe na Kanuma Christophe