Site icon Rugali – Amakuru

Genda Rwanda waragowe! Paul Kagame akeneye izindi MILIYARI 15 Frw zo gusahurira mu ndege n’amahoteli ye

U Rwanda rugiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda zifite agaciro ka miliyari 15 Frw

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), igiye gushyira ku isoko impapuro mpeshwamwenda (Treasury Bonds), zifite agaciro ka Miliyari 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Itangazo rya BNR risobanura ko ayo mafaranga azifashishwa na leta mu guteza imbere isoko ry’imari n’imigabane no kubaka ibikorwaremezo.

Rigaragaza kandi ko isoko ry’izo mpapuro rizafungurwa ku wa 21 Gashyantare 2018, rigafunga ku wa 23 Gashyantare 2018. Abazazigura bazishyurwa mu myaka itanu guhera ku wa 24 Kanama 2018 kugeza ku wa 17 Gashyantare 2023.

Mu guhatanira kuzigura, amafaranga yo hejuru ni miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe amake azaba ari ibihumbi 100 Frw.

Impapuro mpeshwamwenda ni impapuro abashoramari batandukanye (abantu ku giti cyabo, ibigo by’imari, amashyirahamwe, ibigo byigenga…) bashobora gushoramo amafaranga baguriza Leta, mu gihe izo mpapuro zishyizwe ku isoko, bakajya bahabwa inyungu zibarwa ku mwaka, bakazasubizwa amafaranga batanze bagura izo mpapuro igihe zagenewe kirangiye.

Izo mpapuro uwaziguze ashobora kuzitangaho ingwate muri Banki agahabwa umwenda. Uwaziguze ashobora kuzigurisha ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda akabona amafaranga ye.

Source: Igihe.com

 

Exit mobile version