Perezida Kagame azitabira inama yiga ku mubano wa USA na Israel. Perezida Paul Kagame ategerejwe mu nama ikomeye ihuza abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika(USA) na Israel, ifatwa nk’amahirwe akomeye yo guhanahana ibitekerezo ku iterambere ry’umubano w’ibi bihugu.
Iyi nama ngarukamwaka izabera i Washington DC hagati yo kuwa 26 na 28 Werurwe 2017, itegurwa n’umuryango AIPAC (American Israel Public Affairs Committee), ufite intego yo kongerera imbaraga, gusigasira no guteza imbere umubano wa USA na Israel.
Uyu muryango utegura ibiganiro bihuza abayobozi ba USA na Israel ku rwego nshingamategeko na nyubahiriza-tegeko, hagashimangirwa cyane ingingo zihuza ibihugu byombi n’uburyo USA ifite inyungu mu kuba Israel yaba ifite imbaraga kandi itekanye.
Iyo nama izwi nka ‘AIPAC Policy Conference’ niyo nini ihuriza hamwe abayobozi b’ibihugu byombi, iy’uyu mwaka ikazitabirwa n’abantu basaga 15,000 barimo abaturage n’abanyeshuri, bazungurana ibitekerezo mu gihe cy’iminsi itatu.
Mu bamaze kwemezwa ko bazatanga ibiganiro muri iyi nama yaharimo na Perezida Paul Kagame nk’uko AIPAyamaze kubeyemeza ku rubuga rwa Twitter.
Abazitabira iyo nama barimo Abanyamerika bashyigikiye Israel bagera ku 1500, abasaga bibiri bya gatatu by’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, abanyeshuri bagera ku 3600 bazaturuka muri kaminuza zirenga 630 n’abandi bayobozi batandukanye.
Mu mazina akomeye y’abayobozi ba USA bazaba bayirimo ni Visi Perezida Mike Pence; Ambasaderi wa USA muri Loni, Nikki R Haley; n’abandi bayobozi mu Nteko Ishinga Amategeko ya USA.
AIPAC yemeje ko Perezida Kagame azaba ari mu bazatanga ikiganiro muri AIPAC Policy Conference
Source: Igihe.com